AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Impamvu Tanzania igiye gutangaza amazina abagabo bashyingiwe

Impamvu Tanzania igiye gutangaza amazina abagabo bashyingiwe
14-08-2019 saa 13:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1138 | Ibitekerezo

Umujyi wa Dar-es-Salaam ugiye gutangaza amazina y’ abagabo bashyingiwe mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cyo kubeshwa inkundo ku bakobwa ku bakobwa.

Umuyobozi w’ umujyi wa Dar-es Salaam, Paul Makonda yavuze ko urutonde rw’ amazina y’ abagabo bubatse ruzatangazwa ku rubuga rwa Leta mu rwego rwo guhangana n’ abagabo bakomeretsa abagore bababeshya urukundo kandi bubatse.

Yagize ati “Nakiriye ibirego byinshi by’ abagore bakiri bato abenshi ni abo muri Dar-es-Salaam babeshywe inshuro nyinshi n’ abagabo babizeza ko bazashaka birarambiranye”.

Akomeza agira ati “Aba bagabo b’ indyarya bakomerekeje imitima y’ abagore benshi bajya mu bitaro kubera ibikomere byo mu mitekerereze. Muzabona umugabo utereta umukobwa akamukura mubye umukobwa akibwira ko uwo mugabo azamushyingirwa bikazarangira asanze uwo mugabo yaramuhinduye nk’ igikoresho”

Makonda akomeza avuga ko Leta ya Tanzania izavugurura amategeko mu rwego rwo kurinda abagore babeshywa ko bazashyingirwa.

Ati “Iyo urebye mu mategeko harimo ingingo irengera abakobwa babeshywa ko gushyingirwa kugira ngo bahindurwe nk’ ibikoresho, turashaka kwifashisha iyo ngingo kukazana umucyo mu mibanire”

Makondo ashaka ko abatuye Dar-es-Salaam biyandisha bikamenyekana niba bubatse cyangwa ari ingaragu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...