Mu mwaka utaha wa 2020 nibwo mu Burundi hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika. Aya matora ashobora kutabonekamo uruhande rw’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi niba nta gihindutse ku busabe bwabo.
Ibi biratangazwa mu gihe ibiganiro byo gukemura ibibazo bya politiki mu Burundi byarangiye ntacyo bigezeho nyamara byari bimaze imyaka 3 bitangiye.
Ihuriro ry’ amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ‘CNARED’ rivuga ko ryakoze raporo rigaragaza uko amatora ya Perezida ya 2020 agomba gutegurwa mu buryo bwumvikanyweho. Iyo raporo yashyikirijwe umuhuza mu bibazo by’ u Burundi ariko ntacyo arayikoraho.
Umuyobozi wa CNARED, Dr Jean Minani avuga ko batizeye uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka utaha ari gutegurwa bityo ngo nibatabona igisubizo kivuye ku muhuza ntabwo bazitabira ayo matora.
Yagize ati “Dushaka amatora tumvikanye uko ateguye. Twamaze kugaragaza neza ibikenewe muri raporo twahaye umuhuza , amashyaka yose atavugarumwe na Petero Nkurunziza ubwo twagiraga ibiganiro bya nyuma byiswe round ya 5 icyo cyegeranyo cyashyikirijwe umufasha w’ umuhuza akaba yaragishyikirije umuhuza. N’ ubu turacyarindiriye ikizava muri iyo raporo ku bijyanye n’ amatora n’ inzira byafata kugira ngo twese tuyagemo”
Umuhuza mu biganiro by’ Abarundi ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wigeze kuvuga ko u Burundi bukeneye itegeko nshinga rishya kugira ngo ibibazo bya politiki birangire. Umufasha w’ umuhuza ni Benjamin Mkapa wigeze kuba Perezida wa Tanzania.
Muri 2018 , Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2020. Ibi byatumye hari abatangira gutekereza ko Nkurunziza ashaka kuva ku butegetsi akazongera akabugarukaho.
Gusa muri Kamena 2018, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza Jean Claude Karegwa ubwo yari mu kiganiro cyahuje abavugizi bose b’ inzego z’ u Burundi yavuze ko Perezida Nkurunziza ataziyamamaza ndetse ko atazanaba Minisitiri w’ Intebe ngo azongere asubire ku butegetsi nk’ uko byagenze mu Burusiya.