AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’ u Bufaransa yapfuye

Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’ u Bufaransa yapfuye
26-09-2019 saa 14:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1449 | Ibitekerezo

Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’Ubufaransa imyaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe akarangwa n’ibibazo bya ruswa, yapfuye kuri uyu wa Kane afite imyaka 86.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2019, Umukwe we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati "Perezida Jacques Chirac yapfuye muri iki gitondo akikijwe n’umuryango we, mu mahoro".

Inteko ishingamategeko y’Ubufaransa yafashe umunota wo kumwibuka.

Jean-Claude Juncker, Perezida w’akanama k’Uburayi wahoze ari na Minisitiri w’intebe wa Luxembourg, yavuze ko ashenguwe no kumenya inkuru y’urupfu rwa Chirac.

Amagambo y’umuvugizi we yagize ati "Uburayi ntabwo bubuze gusa umunyapolitike w’umuhanga, ahubwo perezida [Juncker] anabuze inshuti ye magara".

Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron aza kugeza ijambo kuri televiziyo ku baturage b’iki gihugu mu kwibuka Chirac, saa mbiri z’ijoro ku isaha yo mu Bufaransa (ari nayo saha yo mu Rwanda no mu Burundi).

Mu itangazo yasohoye, uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa François Hollande yagaragaje icyubahiro aha Chirac agira ati: "Ndabizi ko uyu munsi, abaturage b’Ubufaransa, uko imyemerere yabo yaba itandukanye kose, bamaze kubura inshuti".

Chirac yategetse Ubufaransa kuri manda ebyiri ndetse ashyira igihugu cye mu buryo bwo gukoresha ifaranga rimwe rihuriweho i Burayi rya Euro.

Rimwe mu mavugurura ya politike akomeye yakoze, ni ukuvana igihe cya manda ya perezida ku myaka irindwi ikajya kuri itanu.

Yabonywe nk’ishingiro ry’abatari bashyigikiye ko urugaga rw’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atera Iraq mu mwaka wa 2003.

Nyakwigendera Jacques Chirac yavutse mu 1932 ayobora u Bufaransa kuva mu 1995 –kugera muri 2007.

Yabaye Perezida guhera mu mwaka wa 1995 kugera mu mwaka wa 2007, kuva icyo gihe ubuzima bwe bukomeza kuba bubi.

Yanabaye Minisitiri w’intebe, ariko aza kugorwa n’urukurikirane rw’ibibazo bya ruswa.
Mu mwaka wa 2011, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda ubwo yari umukuru w’umurwa mukuru Paris.

Mu mwaka wa 2005 yarwaye indwara y’imitsi yo mu bwonko, nuko no mu mwaka wa 2014 umugore we Bernadette avuga ko umugabo we atazongera kugira icyo avugira mu ruhame kuko afite ibibazo byo kwibuka, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.

Yabaye Perezida wa kabiri w’Ubufaransa umaze igihe kirekire ku butegetsi nyuma y’intambara, inyuma y’uwamubanjirije François Mitterrand.

Yavutse mu mwaka wa 1932, se akaba yari umukuru wa banki waje kuba umuyobozi mukuru wa kompanyi ikora indege ya Dassault.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...