AMAKURU

UKWEZI
pax

Kim jong un yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ibyavugwaga ku buzima bwe

Kim jong un yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ibyavugwaga ku buzima bwe
2-05-2020 saa 09:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1736 | Ibitekerezo 2

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, Kim Jong-un, yagaragaye mu ruhame bwa mbere nyuma y’iminsi 20 yari ishize, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Leta y’icyo gihugu.

GORILLA GAMES

Ibiro ntaramakuru KCNA bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yatashye ku mugaragaro uruganda rukora ifumbire.

Byongeraho ko abantu bari bitabiriye ibyo birori byo gutaha urwo ruganda "bateye hejuru bamwishimiye" ubwo yahagera ku munsi w’ejo ku wa Gatanu.

Iryo tangazwa ryo kongera kugaragara mu ruhamwe kwe bwa mbere kuva yagaragara ku gitangazamakuru cya Leta ku itariki ya 12 y’ukwa kane rije rikurikira amakuru yahwihwiswaga ku isi ko ubuzima bwe butameze neza muri iki gihe.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ayo makuru mashya y’ibitangazamakuru byo muri Koreya ya ruguru.

Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru nyuma cyatangaje amashusho kivuga ko agaragaza Kim akata igitambaro n’umukasi hanze y’uruganda.

Abajijwe ku byatangajwe ko ari ukongera kuboneka kwa Kim, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye abanyamakuru ko adashaka kugira icyo ahita abitangazaho.

Nkuko ibiro ntaramakuru KCNA bya Leta ya Koreya ya ruguru bibitangaza, Kim yari aherekejwe n’abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo muri icyo gihugu, barimo na mushiki we Kim Yo Jong.

Bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yakase igitambaro mu birori byo gutaha urwo ruganda ruri mu karere ko mu majyaruguru y’umurwa mukuru Pyongyang.

Ngo nuko abantu bari bitabiriye ibyo birori "batera hejuru basabwe n’ibyishimo" ubwo babonaga Kim.

Ibyo biro ntaramakuru bya leta byongeraho ko Kim yishimiye imikorere y’urwo ruganda, ndetse arushimira umusanzu warwo mu iterambere ry’inganda mu gihugu no mu rwego rw’ibiribwa.

Amakuru avuga ko Kim yaba arwaye, n’ayavuze ko yapfuye byari bishingiye ku kuba ataragaragaye mu birori by’isabukuru ya sekuru iba tariki 15 Mata no ku ifoto ya gale ya moshe yagaragaraye muri umwe mu mijyi yo mu gihugu cye bigahuzwa no kuba yaba yari we ugiye kwivuza.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Mahoro Kuya 4-05-2020

Sinzi impamvu ufite impungenge ku ntore izirusha intambwe kd yarayoboye inama y’ abaminisitiri yabaye tariki 30 Mata 2020, igafatirwamo imyanzuro irimo no koroshya Guma mu rugo. Perezida wacu ameze neza kd turashima uburyo we n’ abandi bayobozi bakuru b’ u Rwanda badutekerereje tukaba tugeze kure dutsinda corona. #Tuzatsinda.

Niyomungeli Kuya 3-05-2020

Imana ihabwe icyubahiro uyu mu Perezida twagizengo yaba yarapfuye ubwo agaragaye agihumeka umwuka w’abazima nukuri Imana ishimwe !!!!

Bidutere kwizera ko na Perezida wacu Paul Kagame tuzashyira tukamubona akiri muzima Imana ikomeze kumuhagararaho tuzamubone amahoro,nkuko uyu wa Korea agaragaye ari muzima nubwo bamwe bakomeje kutubeshya ko yaba yarapfuye bikaba byaragizwe ibanga rikomeye ariko rwose azagerageze atuvugishe nk’abanyarwanda n’abanyarwanda kazi kuko nubwo batubeshya ko yapfuye ariko natwe ntiduheruka kumubona ngo atuganirize nkuko byari bisanzwe bimenyerewe ariko twizeyeko ari amahoro !!!!!

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...