AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kongo yategetse ibigo by’ itumanaho bikuraho internete

Kongo yategetse ibigo by’ itumanaho bikuraho internete
31-12-2018 saa 19:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 915 | Ibitekerezo

Ibigo by’ itumanaho muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo byatangaje ko iki gihugu cyabitegetse guhagarika murandasi.

Iyi interinete yahagaritswe nyuma y’ umunsi umwe iki gihugu kivuye mu matora ya Perezida. Kiri mu ibarurwa ry’ amajwi.

Ibyo bigo ni Vodacom, Orange na airtel. Aya masosiyete yoherereje abafatabuguzi bugira buti "Mukiriya wacu, tubitegetswe na leta, itumanako rya "internet" ryahagaritswe mu gihe kitaramenyekana."

Abashyigikiye umukandida utavugarumwe na Martin Fayulu bavuze ko impamvu Leta ya Kongo yahagaritse interinete ari ukugira ngo batohererezanya amajwi agaragaza ko Martin Fayulu afite amajwi menshi.

Umuyobozi wa Vodacom yavuze ko ari Leta ya Kongo yategetse ko interinete ihagarikwa. Abafite imirongo ya Airtel na Vodacom ntibashobora kwakira amakuru aturutse i Goma na Beni mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, ku birometero 2000 uvuye mu murwa mukuru Kinshasa.

No ku rubuga rwa Whatsapp byari byahagaze i Lubumbashi (mu magepfo) ku bakoresha Vodacom.Vodacom, Airtel na Orange nibyo bigo bikuru bikoreshwa kuri telefone ngendanwa muri Repubulika ya Congo.

Umunyamabanga mukuru w’inama y’abasenyeri "Conférence des évêques" (Cenco) yavuze ko bibabaje.

Ati : “Mbabajwe no kumva ko interinete yaciwe” Uwo munyamabanga niwe uherutse gutangaza ko hari ibitaragenze neza muri aya matora.

Iri tumanaho ricitse mu gihe ibyavuye mu matora byarimo bitangazwa ku rubuga rwa Twitter.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA