konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

‘Koreya ya Ruguru ishobora kuba igihangange ku Isi’- Perezida Trump

‘Koreya ya Ruguru ishobora kuba igihangange ku Isi’- Perezida Trump
25-02-2019 saa 14:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1716 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko Koreya ya ruguru ishobora kuba kimwe mu "bihugu bikomeye cyane mu bukungu" ku isi iramutse iretse gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikeleyeri.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Trump yavuze ko Koreya ya ruguru ifite "amahirwe menshi yo gutera imbere byihuse kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose".

Yavuze ayo magambo hashize amasaha Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, avuze ko Koreya ya ruguru igikomeje guteza ikibazo gishingiye ku bitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Biteganyijwe ko Trump akorana inama ya kabiri na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, kuva ku itariki ya 27 kugera ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa kabiri, mu murwa mukuru Hanoi wa Vietnam.

Mu butumwa bwo kuri Twitter bwibutsa inama y’amateka aba bategetsi bombi bahuriyemo mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2018, Trump yagize ati: "Twembi twizeye gukomereza ku ntambwe twateye mu nama ya mbere yabereye muri Singapore".

Ubwo yari mu nama imuhuza na ba Guverineri bo muri leta z’Amerika ku cyumweru nijoro, Trump yavuze kandi ko ubu afitanye umubano mwiza Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

Yongeye gushimangira ko nta kimwihutisha ngo yotse igitutu Koreya ya ruguru ngo ireke gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Yagize ati: "Nta muntu n’umwe nshaka gushushubikanya. Icyo ntashaka ni igerageza [ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri]. Mu gihe cyose haba nta gerageza rikorwa, tuzaba twishimye".

Inama y’aba bategetsi bombi yabereye muri Singapour, yanditse amateka nk’iya mbere abategetsi b’ibihugu byombi bakiri ku butegetsi bahuriyemo, ariko amasezerano bashyizeho umukono ntabwo yarashe ku ngingo neza ku cyo bemeranyijwe.

Hamaze gukorwa bicye ku ntego bari bihaye icyo gihe yo gushaka uburyo bwo guca ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri muri Koreya ya ruguru.

Aya magambo aheruka ya vuba cyane ya Bwana Trump, ayavuze mu gihe yitegura kwerekeza muri iyo nama ya kabiri izabera muri Vietnam, kandi ari kubonwa nk’agamije gutuma abantu batitega byinshi kuri iyo nama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...