AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kutongera kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza ngo ni urugero rwiza kuri Afurika

Kutongera kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza ngo ni urugero rwiza kuri Afurika
1-10-2019 saa 10:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3250 | Ibitekerezo 1

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yavuze ko u Burundi bwiteguye neza amatora ya 2020 kandi ko bwifuza ko aya matora areba u Burundi bwonyine.

Minisitiri Ézéchiel Nibigira yabwiye inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU) i New York ko kuba Perezida Nkurunziza ataziyamamaza mu 2020 ari igikorwa cy’agaciro.

Agira ati: "Ni igikorwa gikomeye cya politiki na demokarasi cyabera urugero abandi ku mugabane wose [Africa] n’ahandi".

Niyibigira yavuze ko u Burundi bugeze kure bwitegura ayo matora ngo azabe mu mahoro, ubwisanzure n’umucyo.

Mu ijambo rye ryamaze iminota 30, yamaze iminota irenga 20 avuga kuri politiki y’imbere mu Burundi.

Yavuze ko abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 umugambi wabo n’ubu ugihari ariko "bizabagora kuwugeraho".

Avuga ko abagifite uwo mugambi bacumbikiwe mu bihugu atavuze amazina.

Yasabye inama ishinzwe umutekano ya ONU kuvana u Burundi muri gahunda zayo.

Inama ishinzwe umutekano iheruka guterana yiga ku Burundi, yemeza ko mu Burundi hari ibikorwa bibi ku burenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya ONU iheruka gutangaza raporo y’abakoze iperereza bemeje ibyari byagarutsweho n’iyi nama ishinzwe umutekano ya ONU.

Iyi komisiyo muri raporo yayo yavuze ko ibyaha byibasira inyoko muntu biri gukorwa mu Burundi bishobora kubazwa Perezida Nkurnziza ubwe mu rwego rw’amategeko.
Abategetsi b’u Burundi bahakanye ibivugwa n’iyi miryango mpuzamahanga, bavuze ko iyo raporo ishingiye ku mvo za politiki.

Niyibigira yabwiye inama rusange ya ONU ko mu Burundi hari amahoro asesuye.

Yavuze ko leta iri gutera intambwe nziza igana ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubw’itangazamakuru n’amadini.

Ézéchiel Nibigira muri iyi nama, yari ahagarariye Perezida Petero Nkurunziza utarongeye kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye kuva mu 2011.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mob Kuya 2-10-2019

Nagende asize ahekuye igihugu

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...