konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Martin Fayulu yasabye abayoboke be kwigaragambya

Martin Fayulu yasabye abayoboke be kwigaragambya
20-01-2019 saa 20:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1291 | Ibitekerezo 1

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo akomeje kuvuga ko ariwe watsinze amatora ya Perezida w’ iki gihugu na nyuma y’ uko urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwemeje bidasubirwaho ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora. Fayulu yasabye abayoboke be kwigaragambya.

Fayulu yari yatanze ikirego muri uru rukiko avuga ko atemera ibyavuye mu matora by’ agateganyo. Fayulu avuga ko Tshisekedi yagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila.

Yagize ati: "Uyu mwanzuro w’ urukiko ntiwubashye abanyagihugu ba Kongo, Afrika hamwe n’amahanga."

Yongeyeho ko we n’ abamushyigikiye bagiye gutegura imyigaragambo ituje mu gihugu hose.

Abaperezida barimo Pierre Nkurunziza w’ u Burundi, Uhuru Kenyatta wa Kenya na John Pombe Magufuli babinyujije kuri Twitter bifurije intsinzi nziza Felix Tshisekedi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
hitimana Kuya 21-01-2019

African Union ntayibaho.C’est une coquille vide.AU is an empty eggshell.Ubundi se niki AU yakoze kigaragara kuva yabaho?Iriya nzu ikoreramo,yayubakiwe na China!!! Wa mugani dukeneye ubwami bw’Imana.Nibwo bwonyine buzakemura ibibazo isi yikoreye.Yaba AU,yaba UN,zombi ntacyo zimaze.Reports nyinshi zerekana ko FAYULU yatsinze amatora.Ariko kubera ko Kabila afite imbunda,EC na Constitutional Court,ntawamuvuga.Mwibuke ko Parliament na Senate bizayoborwa n’abantu ba Kabila gusa kubera kwiba amatora.Uriya Kisekedi nta jambo azagira.Nawe agiye kwicara asahure igihugu gusa nkuko Kabila yabigenje.DRC izaba nzima umunsi Imana izakuraho abayobozi b’isi,noneho Yesu akaba ariwe uyobora isi yose izaba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bumvira Imana gusa nkuko bible ibivuga ahantu henshi.It is a matter of time.Imana ifite Calendar yayo.Niyo mpamvu muli matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye "gushaka ubwami bw’Imana",aho kwizera ubutegetsi bw’abantu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...