AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Min. Biruta mu nama yatumijwe na Perezida wa Angola yiga ku bibazo bya Centrafrique

Min. Biruta mu nama yatumijwe na Perezida wa Angola yiga ku bibazo bya Centrafrique
29-01-2021 saa 16:34' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1143 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amabanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bahuriye muri Angola ngo bige ku bibazo byo muri Centrafrique.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), yahuriyemo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ; uwa Congo, Denis Sassou Nguesso ; uwa Chad, Idriss Déby Itno ndetse na João Manuel Gonçalves wa Angola watumije iyi nama.

Minirisitiri Dr Vincent Biruta akaba yayitabiriye ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni inama ibaye mu gihe muri kiriya gihugu cya Centrafrique hakomeje kuba imvururu ziterwa n’imitwe yitwara gisirikare ikorera muri kiriya gihugu irimo ishaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra uherutse gutorerwa kuyobora kiriya gihugu.

Ibaye kandi mu gihe iki gihugu kimaze icyumweru kimwe kiri mu bihe bidasanzwe byatangajwe na Leta yacyo yasabye ko iki gihe cyubahirizwa mu gihugu hose ku buryo umuturage wese yumva ko ibyo kurandura iriya mitwe bimureba.

Abasesengura ibya Politiki n’umutekano wa kiriya gihugu, bavuga ko kurandura iriya mitwe bitoroshye kuko ibice byinshi bya kiriya gihugu biri mu maboko y’abo barwanyi.

Imirwano iri muri kiriya gihugu, yakajije umurego ubwo hari hegereje amatora y’umukuru w’Igihugu ubwo iriya mitwe ishyigikiwe na François Bozizé wanayoboye kiriya gihugu, yashakaga kuburizamo ariya matora.

Aya matora yasize Faustin-Archange Touadéra atorewe kongera kuyobora kiriya gihugu, yabaye mu ituze ryaturutse ku gushyikirwa n’igisirikare cy’ibihugu birimo n’u Rwanda rwoherejeyo abasirikare barwo bo mu mutwe udasanzwe.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu ziherutse no gutakaza umusirikare, ni zimwe mu zishimirwa gufasha kiriya gihugu kugira agahenge.

Izi ngabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza kiriya gihugu, ziherutse kwica inyeshyamba 44 zinafata mpiri zimwe muri zo ndetse n’ibirwanisho byazo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA