AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Anite ufite ubwoba ko bagenzi be bazamwica yabwiwe ko amarira ye atazamutabara

Minisitiri Anite ufite ubwoba ko bagenzi be bazamwica yabwiwe ko amarira ye atazamutabara
21-08-2019 saa 06:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1974 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ ishyaka Democratic Party ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda Norbert Mao yabwiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegurira ibikorwa abikorera n’ ishoramari muri Minisiteri y’ Imari ko agomba gushikama agahangana n’ agatsiko k’ amabandi ari muri guverinoma ya Uganda nubwo kamutera ubwoba ko kazamwica.

Ku wa Mbere w’ iki cyumweru Evelyn Anite yabwiye abanyamakuru ko hari agatsiko k’ amabandi ari muri guverinoma ya Uganda kamukurikira gashaka kumwica.

Mao kuri uyu wa Kabili yabwiye Minisitiri Anite ko niba arambiwe agatsiko k’ amabandi(mafias) kari muri guverinoma agomba kwisungana n’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi kuko amarira ataratabaye Kirumira atazatabara Anite.

Yagize ati “Turasaba madamu Anite kwegura kuko nta muntu ushobora kumubuza kwegura kandi amarira ye ntabwo azahagarika mafias ngo zireke kumukura mu nzira”.

Mao yabishingiye kuri Mohammad Kirumira wari umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’ akarere warashwe agapfa nyamara yari yatangaje ko hari mafias ziri gushaka kumwica.

Norbert Mao avuga ko agatsiko k’ amabandi katagira isoni n’ impuhwe ati “Ndaburira izo ngirwa mafias ko zidashobora kwica buri muntu ndetse ko igihe kizagera ubutegetsi bugahinduka”.

Dail monitor yatangaje ko Minisitiri Anite muri 2016 yapfukamiye Perezida Museveni amusaba gukomeza kuyobora Uganda. Magingo aya itegeko nshinga rya Uganda ryaravuguruwe hakurwamo ingingo yavugaga ko Perezida wa Uganda atemerewe kurenza imyaka 75 akiri ku butegetsi.

Abakoresha imbuga nkoranyamaba baherutse gushinja Perezida Museveni ko yibye imitungo ya guverinoma ya Uganda ndetse akanakiza benewabo gusa we yarabihakanye avuga ko ateza imbere abaturage bose ba Uganda ndetse ko imitungo afite yayibonye mu buryo bukurikije amategeko.

Mu cyumweru gishize nibwo ubugenzuzi bukuriwe na Minisitiri Anite bwatangiye kuzamo amananiza, aya mananiza akorwa n’ umuyobozi Bemanya Twebaze ushyigikiwe cyane n’ intumwa ya Uganda yungirije intumwa nkuru ya Leta Mwesigwa Rukutana n’ uyikuriye William Byaruhanga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA