AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Ngirente yagiye mu birori i Burundi ahagarariye Perezida Kagame

Minisitiri Ngirente yagiye mu birori i Burundi ahagarariye Perezida Kagame
1er-07-2021 saa 10:37' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2146 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, yageze i Bujumbura mu Burundi aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo kwizihiza Ubwigenge bwa kiriya gihugu.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje aya makuru bubinyujije kuri Twitter, ko Minisitiri Dr Ngirente yagiye mu Burundi ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Ni mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 59 y’ubwigenge bwa kiriya Gihugu, aho Minisitiri Dr Ngirente yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

Uyu muhango uri kuba muri kiriya gihugu cy’u Burundi, wanitabiriwe na Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye.

Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye babanje kujya gushyira indabo ku mva ishyinguyemo igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk’Intwari y’Ubwigenge muri kiriya gihugu.

U Burundi n’u Rwanda rwaboneye ubwigenge rimwe n’u Rwanda aho uyu munsi u Rwanda na rwo rwizihije isabukuru y’imyaka 59 rumaze rubonye ubwigenge.

Ibihugu binyurane birimo n’Ibikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga nk’uw’Afurika y’Iburasirazuba, bifurije u Rwanda kugira isabukuru nziza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA