AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Minisitiri uherutse kurangiza Kaminuza muri Amerika Museveni yahise amuhindurira imirimo

Minisitiri uherutse kurangiza Kaminuza muri Amerika Museveni yahise amuhindurira imirimo
25-07-2019 saa 10:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3439 | Ibitekerezo

Evelyne Anite wari Minisitiri w’ Ishoramari no kwegura ibikorwa abikorera Perezida Museveni yamuhinduriye imirimo amugira ushinzwe ubugenzuzi w’ imbere mu kigo gishinzwe itumanaho (Uganda Telecommunication Limited).

Ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 nibwo Anite yarangije kaminuza mu ishuri rya Fletcher ry’ amategeko n’ ububanyi n’ amahanga rya Kaminuza ya Tufts yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tariki 28 Mutarama 2018 nibwo Anita yandikiye Perezida w’ Inteko ishinga amategeko ya Uganda Rebecca Kadaga amumenyesha ko yiyandikishije muri Kaminuza ya Tufts muri masters y’ ibijyanye n’ ububanyi n’ amahanga.

Anite yahise atangira inshingano nshya nk’ umugenzi w’ imbere mu Kigo UTL aho avuga ko ikirego cyose kigomba gukorerwa ubugenzuzi.

Umuyobozi w’ Iki kigo Anita yahawe kuyobora afite yarezwe ibirego byinshi bikeneye ubugenzuzi bwihariye nk’ uko byatangajwe na Chimpreports.

Anita avuga ko ibirego byose bigomba kujya bigenzurwa neza bigahabwa umurongo mbere y’ uko bigera kuri Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.


Evelyne Anite yarangije masters ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...