AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Minisitiri w’ Intebe Abiy arashinjwa gutiza umurindi umutekano muke muri Somalia na Sudani y’ Epfo

Minisitiri w’ Intebe Abiy arashinjwa gutiza umurindi umutekano muke muri Somalia na Sudani y’ Epfo
2-12-2019 saa 18:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1643 | Ibitekerezo

Ahmed Abiy, Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia nyuma ukwezi kumwe atsindikiye igihembo cy’ amahoro cyitiriwe Nobel kuri ubu ahanganye n’ ibirego byo kwivanga mu bibazo by’ umutekano muke uri mu bihugu by’ abaturanyi.

Tariki 11 Ugushyingo 2019, nibwo Abiy yatsindiye Prix Nobel. Kuri ubu hamaze gusohoka raporo ebyiri z’ Umuryango w’ abibumbye zimushinja guseta ibirenge muri gahunda yo kugarura amahoro muri Sudani y’ Epfo no gutiza umurindi umutekano muke uri muri Somalia.

Muri Nzeli umwaka ushize wa 2018 nibwo hasinywe amasezerano y’ amahoro muri Sudani y’ Epfo, magingo aya Guverinoma ya Ethiopia ikuriwe na Abiy, hamwe na Guverinoma ya Uganda n’ iya Kenya ziravugwaho gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ ayo masezerano.

Raporo ya UN ivuga ko “Guverinoma ya Salva Kiir ariyo yungukira mu kuba aya masezerano adashyirwa mu bikorwa”.

Ethiopia na Kenya bahakanye ibyo bashinjwa bavuga ko bacumbikiye abanyasudani y’ Epfo bakuwe mu byabo.

Ambasaderi wa Ethiopia muri Kenya Meles Alem ku wa Gatanu yabwiye The Nation ko ibirego igihugu cye gishinjwa ntashingiro bifite.

Ati “Rimwe mu mahame Ethiopia igenderaho ni ukutivanga mu mikorere y’ imbere mu bihugu by’ amahanga, ibyo tubizwiho nk’ umuturanyi mwiza icyo dukora ni ugutanga umusanzu mwiza”.

Ku rundi ruhande ngo Kenya ibihomberamo iyo muri Sudani y’ Epfo hari intambara kuko ubucuruzi buhagarara ikanakira impunzi.

Mu cyumweru gishize abanyapoltiki bo muri Somalia bashinje Ethiopia kwivanga muri politiki ya Somalia.

Ihuriro ry’ amashyaka 6 yishize hamwe (FNP), ryandikiye Abiy rimusaba kudakomeza kwivanga muri politiki y’ imbere muri Somalia.

Aba banyapolitiki bavuze ko Ethiopia iri kohereza muri Somalia abarwanyi batajyanwe n’ ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bw’ Umuryango wa Afurika yunze ubumwe(AMISOM).

Abo basirikare Ethiopia yohereza muri Somalia ngo bakora ibikorwa binyuranyije n’ amategeko bishobora kudindiza inzira ya demukarasi muri Somalia.

Ibaruwa ya FNP ije nyuma y’ ubuyobozi bw’ ahitwa Jubbaland bwijujutiye ibikorwa bibiri byabereye ahitwa Gedo.

Jubbaland, iyoborwa na Perezida Ahmed Madobe, yavuze ko abasirikare ba Ethiopia bahatiriye abayobozi b’ umujyi wa Buala Hawa n’ uwa Dolow Luuq mu gace ka Gedo gucana umubano na Jubbaland.

Visi Perezida wa Jubbaland Mohamud Sayyid nawe yavuze ko yahungiye ahitwa Mandera muri Kenya agiye gushimutwa n’ abasirikare ba Ethiopia

Ambasaderi Meles yavuze ko igihugu cye muri Somalia na Sudani y’ Epfo kitajya kijya hirya yo kubungabunga amahoro.

Ati “Ethiopia ifatanya na IGAD kubaka amahoro muri ibyo bihugu bibiri. Ethiopia icumbikiye amamiliyoni y’ impunzi kandi tuzifata nk’ uko dufata abaturage bacu”.

Umwaka ushize nibwo Ethiopia yatangiye gushinjwa guhungabanya Somalia. Raporo ya Loni ivuga ko Ethiopia yivanze mu matora y’ amajyepfo ashyira iburengerazuba bwa Somalia, ahitwa Mukhtar Rubow ikabuza uwahoze ari umuyobozi wungirije wa al-Shabaab kwiyamamaza.
Ubwo abaturage bo muri ako gace bigaragambyaga bamagana ingabo za Ethiopia hari benshi bahasize ubuzima nk’ uko bigaragazwa na raporo ya Loni ya 2019.

Icyo gihe Ethiopia yarabihakanye gusa n’ ubu muri Leta ya Galmudug muri Somalia hagiye kuba amatora ariko Ethiopia irashinjwa kongera kuyivangamo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...