AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri w’ Intebe Boris yakandagiye ku meza aganira na Macron benshi babyita igitutsi

Minisitiri w’ Intebe Boris  yakandagiye ku meza aganira na Macron benshi babyita igitutsi
23-08-2019 saa 14:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2892 | Ibitekerezo

Ifoto ya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yakandagiye ku meza mu biganiro i Paris na Perezida Emmanuel Macron yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari igitutsi.

Gusa birashoboka ko ababyise igitutsi n’agasuzuguro ku Bufaransa bashobora kuba bihuse kwanzura batyo.

Hari videwo igaragaza ko bwana Johnson yariho asubiza ku rwenya yari atewe na mugenzi we.

Emmanuel Macron yumvikana atebya ko hari ubwo ameza ashobora kuba aho gukandagira, maze bwana Johnson ahita azamura akaguru ke k’iburyo ayakandagiraho.

Umwongereza umwe ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati : "Ibaze umujinya w’ibitangazamakuru bimwe mu Bwongereza mu gihe umutegetsi w’ahandi yakora ibi muri Buckingham Palace !"

Mu Bufaransa undi yanditse agira ati : "Mu biyubashye mu Bwongereza ni uko ! Niko Bo-Jo ameze".

Undi na we ati : "Ndi kwibaza icyo umwamikazi atekereza kuri ibi".

Alastair Campbell wahoze ari umuvugizi wa Tony Blair nawe ari mu bagaragaje ibyo atekereza.

Yabwiye ibiro ntaramakuru PA ati : "Birasebeje kuba minisitiri w’intebe mushya atinda kujya kureba umutegetsi w’Ubudage na Perezida w’Ubufaransa hanyuma akanakandagira ku meza ya Perezida".

Bwana Campbell avuga ko ibi byerekana agasuzuguro n’icyubahiro gicye.

Gusa Tom Rayner umunyamakuru wa Sky News wari uriyo aba bagabo baganira avuga ko ibyabaye byakozwe mu mwuka mwiza wo kuganira no gutebya.

Umwongereza umwe ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati : "Ibaze umujinya w’ibitangazamakuru bimwe mu Bwongereza mu gihe umutegetsi w’ahandi yakora ibi muri Buckingham Palace !"

Mu Bufaransa undi yanditse agira ati : "Mu biyubashye mu Bwongereza ni uko ! Niko Bo-Jo ameze".

Undi na we ati : "Ndi kwibaza icyo umwamikazi atekereza kuri ibi".

Alastair Campbell wahoze ari umuvugizi wa Tony Blair nawe ari mu bagaragaje ibyo atekereza.

Yabwiye ibiro ntaramakuru PA ati : "Birasebeje kuba minisitiri w’intebe mushya atinda kujya kureba umutegetsi w’Ubudage na Perezida w’Ubufaransa hanyuma akanakandagira ku meza ya Perezida".

Bwana Campbell avuga ko ibi byerekana agasuzuguro n’icyubahiro gicye.

Gusa Tom Rayner umunyamakuru wa Sky News wari uriyo aba bagabo baganira avuga ko ibyabaye byakozwe mu mwuka mwiza wo kuganira no gutebya

BBC

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA