Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yaraye abujijwe n’inzego z’umutekano kwinjira muri hotel yagombaga kuraramo, afata umwanzuro wo kurara hanze mu modoka we n’abamushyigikiye ndetse abanyamakuru bari baje gutara inkuru yo kwiyamamaza kwe barara hanze mu mbeho.
Bobi Wine uri mu bahabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, akomeje guhura n’imbogamizi zikomeye nyuma y’amananiza ari gushyirwaho n’inzego z’umutekano z’iki gihugu.
Usibye gufungwa kwa hato na hato, kuva yatangira yagiye abuzwa n’inzego z’umutekano kwiyamamariza mu bice bitandukanye, ashinjwa kurenga ku mabwiriza, gukererwa kugera aho agomba kwiyamamariza n’ibindi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabujijwe n’abashinzwe umutekano kwinjira muri hotel yo mu gace ka Migyera aho yagombaga kurara akabyuka akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Yahise yanzura ko we n’abantu be bagomba kurara mu modoka. Mu masaha y’igitondo, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo ushaka kuba Perezida, asutamye hanze, afite agacupa k’amazi yo kunywa ari gukaraba mu maso.
Polisi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kumubuza kujya muri hotel kuko we n’abantu be batari kuyikwirwamo.
Bobi Wine yaraye mu modoka nyuma yo kwangirwa kwinjira muri hotel
Bamwe mu bashyigikiye Bobi Wine baraye mu modoka abandi barara hanze mu mbeho
Aba ni abanyamakuru bari bagiye gutara inkuru mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Bibi Wine nabo baraye hanze mu mbeho n’ibikoresho byabo
M7 Ajye Amenya Ko Umwana Wanzwe Ari We Ukura. Kyagulanyi Na We Yumve Ko Ahakomeye Ari ho Hava Amakoma