konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Muhammadu Buhari yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Nigeria

Muhammadu Buhari yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Nigeria
27-02-2019 saa 12:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 417 | Ibitekerezo

Komisiyo y’ amatora ya Nigeria ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Perezida Muhammadu Buhari ariwe watsinze amatora ya Perezida n’ amajwi 55,5%.

Perezida Buhari w’ imyaka 76 yarushije uwo bari bahanganye cyane uwahoze ari visi Perezida Atiku Abubakar ikinyuranyo cy’ amajwi miliyoni 4.

Komisiyo y’ amatora y’ iki gihugu yatangaje ko aya matora yitabiriwe ku kigero cya 35%. Abari biyandikishije kuri lisiti y’ itora barenga miliyoni 80.

Aya matora yabaye tariki 23 Gashyantare, nyuma y’ uko yagombaga kuba tariki 16 Gashyantare agasubikwa bitunguranye Komisiyo y’ amatora ikabuga ko byatewe n’ uko itari yiteguye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Komisiyo y’ amatora ya Nigeria itangaza ibyavuye mu matora mu majwi yose, kuko ayo yatangaje ari amajwi y’ igice.

Buhari wahoze ari umusirikare yatowe bwa mbere nka Perezida wa Nigeria muri 2015, ariko yigeze kuyobora iki gihugu akiri umusirikare mu 1980. Icyo gihe yayoboye amezi 20.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...