AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Museveni wujuje imyaka 77 yizeye kuzagira 100

Museveni wujuje imyaka 77 yizeye kuzagira 100
16-09-2021 saa 09:00' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1436 | Ibitekerezo

Imvugo “nta myaka 100” igezweho mu rubyiruko rwo mu Rwanda ntireba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda washimiye abamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 77 y’amavuko, avuga ko yizeye kuzageza mu myaka 100 akiri mu mwuka w’abazima.

Bamwe mu bamwifurije isabukuru nziza, ni umugore we Janet Museveni wanditse ubutumwa kuri Twitter ashimira Imana kuba ikimurinze.

Yagize ati “Dufite amashimwe yo kuba ukiriho ufite ubuzima bwiza, ukomeye kandi ugikomeje kubaha Imana. Imigisha myinshi ikomeze kugukikiza nk’uko ukomeje kuyobora umuryango wacu n’Igihugu. Isabukuru nziza n’umwaka w’umugisha.”

Museveni yahise asubiza ubu butumwa na we akoresheje Twitter, ashimira umugore we kandi aboneraho gushimira Imana “yampaye impano y’agatangaza nkawe [avuga umugore we] uri umusingi wanjye, inshuti y’akadasohoka, akabando k’ubuzima bwanjye ! Nishimiye kuzageza mu myaka 100 tukiri kumwe.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni kandi yaboneyeho gushimira inshuti ze zose zamwifurije isabukuru nziza zimwoherereza ubutumwa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Museveni yashyizemo urwenya avuga ko abakobwa be bamwitaho cyane nyamara we yumva agikomeye kandi azageza no mu myaka 100. Ati “Ndakomeye cyane.”

Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, yavuze tariki 15 Nzeri 1944 abyawe na Amos Kaguta na Esteri Kokundeka Nganzi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA