AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Museveni yageretse umutekano mucye uri muri Uganda ku bihugu by’ibituranyi

Museveni yageretse umutekano mucye uri muri Uganda ku bihugu by’ibituranyi
17-09-2018 saa 19:25' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7267 | Ibitekerezo

Pererezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ku mutekano mucye umaze kwibasira igihugu cya Uganda, avuga ko utezwa na kimwe mu bihugu by’ibituranyi, ngo kandi gukemura iki kibazo bazabikora nk’abahandura ivunja.

Ibi Perezida Museveni yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2018.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Entebbe, Umunyamakuru yabajije Museveni ko biri kuvugwa ko ibihe Uganda iri gucamo by’umutekano muke byaba bifitanye isano n’igihugu cy’abaturanyi ariko atavuze izina.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko mu gusubiza iki kibazo, Perezida Museveni ntiyigeze abaza umunyamakuru icyo gihugu, ahubwo yahise asubiza ko umutekano muke uri muri Uganda uterwa n’igihugu cy’igituranyi gifasha imitwe y’iterabwoba ibarwanya.

Yagize ati “Ku bijyanye no kumenya niba abo bicanyi baturuka mu gihugu cy’abaturanyi, icyo tuzakimenya. Tugenza gacye, ntidukuka umutima, ntabwo guhandura ivunja bivuze gukata ino ryose. Oya, iyo ryinjiye mu ino ukuguru kose kurababara, ukarihandura utangije umubiri.”

Museveni akomeza avuga ko ikibazo cy’umutekano muke kiri muri Uganda kizacyemurwa hatabayeho guhagarika moto ziri ku isonga mu gukoreshwa haraswa abantu mu mujyi wa Kampala.

Muri iki gihugu hagiye hagaragara ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa abantu bakomeye barimo abayobozi b’amadini ya Islam (Sheiks), abanyapolitike n’abayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano.

Muri aba baherutse kwicwa barashwe harimo Sheikh Mustafa Bahiga, Sheikh Daktur Muwaya, Sheikh Jowat Madangu, Sheikh Yusuf Ssentamu, Kirya na Sheikh Yunis Sentuga. Harimo kandi Umushinjacyaha Joan Kagezi ; Major Mohammed Kiggundu ; AIGP Felix Kaweesi ; umucuruzi Susan Magara, Col Abiriga na Mohamad Kirumira uheruka.

N’ubwo museveni agaragaza ko umutekano muke uterwa n’igihugu cy’igituranyi, hari abaturage ba Uganda badahwema kugaragaza ko iby’ubwicanyi bikorerwa abanya Uganda, bukorwa n’ubutegetsi bwa Museveni bugamije kwikiza bamwe mu bagerageza kugaragaza ibitagenda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA