AMAKURU

UKWEZI
pax

Muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi’ – Perezida Nkurunziza

Muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi’ – Perezida Nkurunziza
18-11-2019 saa 12:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6279 | Ibitekerezo 1

Mu ijambo risoza icyumweru ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryise icyumweru cy’intwari, Perezida Pierre Nkurunziza yaburiye abo muri iri shyaka avuga ko "bashaka guhemuka".

Iri jambo yarivugiye muri Komine Mubimbi mu ntara ya Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida Nkurunziza yavuze ko urugamba rw’amasasu rwamaze imyaka hafi 15 ariko ngo ubu rwararangiye burundu kereka uzigerezaho.

Ati : "Muri CNDD-FDD twahagaritse intambara burundu, uzatwendereza tuzamwereka ko turya dukarabye, uzigerezaho yatsa umuriro azicuza icyo awakirije".

Ijambo rye rigarukamo Imana kenshi, avuga ko abashaka guhemuka bazaba bahemukiye Imana n’abenegihugu batazagira amahoro.

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD-FDD cyane ishami ry’urubyiruko ’Imbonerakure’ bavugwa na raporo y’abakoze iperereza ba ONU mu bikorwa byo kugirira nabi abatari muri iryo shyaka.

Bavugwa kandi mu bikorwa bihohoterwa uburenganzira bwa muntu nk’ubwicanyi, urugomo, gutera ubwoba, gufunga binyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwagiye buhakana ibivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu rivuga ko ryabonye mu Burundi.

Araburira abo mu ishyaka rye

Nk’ uko BBC yabitangaje Perezida Nkurunziza we yaburiye abo mu ishyaka rye avuga ko ntawarihemutsemo ngo bimuhire.

Ati : "Erega ubu bwo birakomeye, ibaze ko Imana muri CNDD FDD tuyiha umwanya wa mbereumwaka ushize rero twarambyongeye tuyiha umwanya wa mbere mu itegeko Nshinga muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi kandi ntimufate minenegwe naje kukuburira".

Umwaka ushize rero twarambyongeye tuyiha umwanya wa mbere mu itegeko Nshinga muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi kandi ntimufate minenegwe naje kukuburira".

Perezida Nkurunziza ntiyaciye ku ruhande yavuze ko abwira ’Abagumyabanga’ (abayoboke ba CNDD-FDD) gusa hamwe n’abaciye muri iri shyaka.

Ati : "Imana iriteguye neza neza gukubitisha inkoni y’icyuma umugumyabanga azahirahira ahemuka".

Iri shyaka rizaba rihanganye n’ayandi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha, kugeza ubu ntabwo riratangaza umukandida waryo muri ayo matora.

Perezida Nkurunziza akaba yaremeje ko ataziyamamaza muri ayo matora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mob Kuya 19-11-2019

None kobamutane bakamukubita ubwo arabigenzate ?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...