AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nigeria : Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri ba kaminuza bataramenyekana umubare

Nigeria : Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri ba kaminuza bataramenyekana umubare
21-04-2021 saa 16:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 489 | Ibitekerezo

Igipolisi cyo muri Nigeria kiratangaza ko abantu bitwaje imbunda bashimuse abanyeshuri bo muri kaminuza yo muri leta ya Kaduna iherereye mu majyaruguru ya kiriya gihugu.

Umuvugizi wa polisi muri iyo leta Kaduna, Muhammad Jalige yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru ko bariya bagabo bashimuse abanyeshuri benshi bataramenyekana umubare.

Ngo bariya bagabo bagabye igitero cyaguyemo umuntu umwe kuri iriya kaminuza ya Greenfield iri mu nkengero z’umujyi wa Kaduna, ubundi bakura bariya banyeshuri mu byuma byabo barabashimuta.

Ngo ubwo bagabaga kiriya gitero babanje kurasa ari na byo byatumye umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Muhammad Jalige yagize ati “Umwe mu bakozi ba Kaminuza yarashwe arapfa ariko umubare w’abanyeshuri bashimuswe ntabwo urabasha kumenyekana.”

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2020, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bamaze gushimuta abanyeshuri babarirwa muri 700 bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Bamwe muri aba banyeshuri, bagiye barekurwa nyuma y’ibiganiro byabaga byatangijwe n’uruhande rwa Guverinoma.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Perezida Muhammadu Buhari yatanze itegeko ku nzego za Leta guhindura politiki yo guha ingurane amabandi muri kiriya gihugu nk’amafaranga n’imodoka ngo kuko iyi politiki yashobora gutuma biriya bikorwa bikomeza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA