AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nigeria : Amatora ya Perezida yasubitswe ku munsi wayo nyirizina

Nigeria : Amatora ya Perezida yasubitswe ku munsi wayo nyirizina
16-02-2019 saa 12:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 396 | Ibitekerezo

Komisiyo y’ Amatora Nigeria yatangaje ko amatora ya perezida n’ay’abagize inteko ishingamategeko yari ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu yasubitsweho icyumweru.

Iyi komisiyo yatangaje ibi habura amasaha atanu gusa ngo aya matora atangire.

Mahmood Yakubu, ukuriye iyi komisiyo , yagize ati : "Gukora amatora nkuko byari biteganyijwe ntabwo bigikunze".

Yavuze ko icyemezo gikomeye cyo kuyasubika cyagombaga gufatwa kugira ngo hazabe amatora arimo ubwisanzure kandi akozwe mu mucyo.

Yavuze ko aya matora ya perezida n’ay’abagize inteko ishingamategeko, yimuriwe ku wa gatandatu ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa kabiri.

Amatora y’abakuru b’intara, inteko nshingamategeko zo muri za leta zigize iki gihugu ndetse n’ay’abagize inama njyanama zo muri izi leta, yo yimuriwe ku wa gatandatu ku itariki ya 9 y’ukwezi gutaha kwa gatatu.

Aya matora yasubitswe nyuma y’inama y’igitaraganya yabereye ku cyicaro cy’aka kanama mu murwa mukuru Abuja.

Amashyaka abiri ya politiki y’ingenzi yo muri iki gihugu - iriri ku butegetsi rya All Progressives Congress n’iritavuga rumwe n’ubutegetsi rya People’s Democratic Party - yahise yamaganira kure iri subikwa, ashinjanya ko buri rimwe muri yo rishaka gukora uburiganya mu matora.

Atangaza icyo cyemezo cyo gusubika amatora, Bwana Yakubu yavuze ko cyafashwe nyuma yo "gusuzumana ubushishozi" ibijyanye na "gahunda y’imigendekere" y’amatora.

Yongeyeho ko hari "umuhate wo gukora amatora mu bwisanzure, aboneye kandi yo kwizerwa".

Yavuze ko iri subikwa ry’amatora ari ngombwa kugira ngo akanama ayoboye kabone igihe cyo gucyemura ibibazo by’ingenzi no gutuma "amatora akomeza kugira ireme", ariko nta bisobanuro birenzeho yatanze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA