konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida Donald Trump yasabiwe igihembo cy’ uwaharaniye amahoro kurusha abandi ku Isi

Perezida Donald Trump yasabiwe igihembo cy’ uwaharaniye amahoro kurusha abandi ku Isi
18-02-2019 saa 12:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1196 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuyapani Shinzo Abe yavuze ko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump akwiye guhabwa igihembo gihabwa umuntu waharaniye amahoro kizwi nka Prix Nobel anavuga impamvu agikwiriye nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru byo mu Buyapani.

Aya makuru ashingiye ku nyandiko y’ amapaji 5, Trump avuga ko yandikiwe na Shinzo Abe amugaragaza nk’ umukandida ukwiye guhabwa Prix Nobel kuko yagize uruhare ntagereranwa mu guhuza igihugu cye na Koreya ya Ruguru bigahosha umwuka mubi wari hagati y’ ibihugu byombi.

Ikinyamakuru Asahi cyatangaje ko bishoboka ko ari ibintu byateguwe na Leta zunze ubumwe za Amerika bikabwirwa Shinzo Abe muri Kamena 2018 nyuma yo guhura kwa Perezida Trump na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru. Bahuriye muri Singapore tariki 12.

Inteko Ishinga Amategeko y’ Ubuyapani yabajije Shinzo Abe niba koko yarasabye ko Donald Trump ahabwa muri Prix Nobel undi ntiyabihakana.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga w’ Ubuyapani yanze kugira icyo abivugaho yewe n’ Ibiro bya Perezida Trump nabyo ntacyo birabivugaho.

Urubuga rwa interinete rwa Nobel Foundation ihitamo ugomba guhabwa Prix Nobel ruvuga ko umuntu wese n’ ubuyobozi muri Leta yemerewe gutanga uwo yifuza ko yazahabwa Prix Nobel ariko amazina n’ amakuru k’ umukandida uretse uhawe iki gihembo ntabwo ashobora gutangazwa mbere y’ imyaka 50.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...