AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Faustin Archange yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Faustin Archange yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
9-04-2018 saa 08:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3702 | Ibitekerezo

Kuwa Gatandatu tariki 07 Mata 2018,Umukuru w’Igihugu cya République Centrafricaine, Faustin Archange Touadera yifatanyije n’Abanyarwanda bari ku butaka bw’iki gihugu (Abapolisi n’Abasirikare bari butumwa bw’amahoro hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba) kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kwibuka muri iki gihugu wabereye mu Kigo cya SOCATEL M’POKO ahari icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RWABATT 5 HQ).

Muri uko kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Perezida Touadera yacanye Urumuri rw’icyizere anashyira indabyo ahateganyijwe mu rwego rwo guha agaciro abarenga Miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ; aha Umukuru w’iki gihugu akaba yaravugiye aho hantu ko umuhango w’uwo munsi ugaragaza ’ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga.’

Ubutumwa bwa Perezida Touadera bwasomwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Patrice Sarandji.

Ubwo butumwa bwagiraga buti "Buri uko nifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bingaragariza, bikananyibutsa ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga mu Rwanda. Iyo nsubije amaso inyuma nibaza ibyari kuba mu gihugu cyacu iyo aboherejwe kugarura amahoro muri République Centrafricaine burira indege bagasubira iwabo basize bamwe mu baturage barimo kwica Abenegihugu bagenzi babo. Nta kabuza hari gukurikiraho ibimeze nk’ibyabaye mu Rwanda. Natwe tuba tugira ibihe nk’ibi byo kwibuka.

Perezida Touadera yashimye Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ku ruhare rwabo mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu ; aboneraho gusaba abari mu butumwa bw’amahoro muri République Centrafricaine bose baturuka mu bihugu bitandukanye gukorana neza ; anizeza U Rwanda ko igihugu cye kizakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi Banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango wo kwibuka wabereye muri iki gihugu harimo : Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, abagize Guverinoma yacyo,Umuyobozi w’abari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA), Abapolisi n’Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ; hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba.

Mu ijambo rye, Uwungirije Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri MINUSCA, Kenneth Gluck yashimye uburyo U Rwanda rwiyubatse nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukagera ku rwego rwo kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi ; aha akaba yaragaragaje ko byashobotse kubera Ubuyobozi bwiza rwagize nyuma ya Jenoside bushyira imbere inyungu z’Igihugu n’abagituye bose nta kuvangura."

Umukuru w’Igihugu cya République Centrafricaine, Faustin Archange Touadera, yafatanyije n’abanyarwanda baba mu gihugu cye gucana urumuri rw’icyizere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA