AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Macron yatangiye ubutumwa bukomeye muri Tchad

Perezida Macron yatangiye ubutumwa bukomeye muri Tchad
24-12-2018 saa 09:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1521 | Ibitekerezo

Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza yari mu gihugu cya Tchad aho yatangiye ubutumwa bukomeye agaragaza uko umwana w’ umukobwa muri Afurika atitaweho uko bikwiye anagereranya ubwiyongere bw’ abaturage kuri uyu mugabane na bombe.

Ibi yabivugiye mu nama yarimo impirimbanyi z’ uburenganzira bw’ abagore zigera kuri 400, yabereye mu mujyi wa N’Djamena.

Yagize ati "Ubwo natangira manda yanjye narababaye. Ndababwiza ukuri abantu by’ umwihariko Abanyaburayi bavuga ko muri ubwiyongere bw’ abaturage ari igisasu.”

Yakomeje agira “Ubwiyongere bw’ abaturage muri Afurika ni igisasu kubera ko abavuka ntibaba bateguriwe uko bazabaho. Hari imibare iteye ubwoba, abagore bize ni 22% mu gihe abagabo ari 54% .Abakobwa 70% bashyingirwa batarageza ku myaka 18%”

Abakobwa bashyingirwa batarageza ku myaka y’ ubukure ni ikibazo kibangamiye abagore bo muri Tchad gusa iki gihugu kivuga ko kiri gutegura amategeko agamije guhangana n’ iki kibazo.

Perezida Macron yavuze ibi, mu gihe muri Nyakanga 2017 yavuze ko abakobwa bo muri Afurika baheze muri gakondo bikabize, bigakurura impaka.

Macron nubwo ayoboye igihugu cy’ I Burayi akunze kugaragaza ko yitaye ku mugabane w’ Afurika. Yigeze kuvuga ko Afurika ikwiye guhabwa ubutabera kuko Abanyaburayi bayikoronije. Mu minsi ishize kandi yategetse ko Ubufaransa bushyikiriza Burkina Faso impapuro zikubiyemo amakuru y’ iyiyicwa rya Thomas Sankara wishwe mu myaka irenga 30 ishize.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA