AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Magufuli akomeje kubyaza umusaruro ubwenge yunguwe na Kagame mu by’indege

Perezida Magufuli akomeje kubyaza umusaruro ubwenge yunguwe na Kagame mu by’indege
12-07-2018 saa 11:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5620 | Ibitekerezo

Kompanyi itwara abantu mu ndege mu Rwanda izwi nka Rwandair, kugeza ubu niyo iyoboye izindi mu karere ukurikije imikorere, ingendo ikora ndetse n’ibikoresho ifite birimo n’indege ikoresha. Nyuma yo kugirwa inama na Perezida Kagame, Perezida Magufuli ubu nawe akomeje kwiyubaka azamura urwego rw’ubucuruzi bwo gutwara abantu mu ndege ahereye imbere mu gihugu aherereyemo.

Air Tanzania ubu iri mu rugamba rwo guteza imbere ubucuruzi bwo gutwara abantu mu duce dutandukanye twa Tanzania nk’uko umuyobozi mukuru wayo, Ladislaus Matindi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018, ashimangira ko mu ngendo zari zisanzwe hiyongereyeho urw’ahitwa Iringa, Mpanda, Tanga ndets na Shinyanga. Utu duce twiyongera ku tundi icumi twari dusanzwe turimo kuva i Dar es Salaam ujya Dodoma, Mwanza, Mbeya, Songea, Tabora, Kigoma, Bukoba, Mtwara na Comoros.

Kugirango bakore ibi, byabasabye gushaka izindi ndege ziyongera ku zo baherutse kugura zo mu bwoko bwa Bombardier Dash 8 Q400, ndetse hari n’izindi nyinshi bavuga ko bateganya kugura kugirango bazagera ku rwego rwo kugira n’ingendo nyinshi mpuzamahanga bakora bifashishije kompanyi yabo mu gihe ubundi izo ngendo zikorwa n’indege zo mu bindi bihugu.

Gushora imari mu by’indege, ni umushinga Perezida Magufuli yashoyemo imari ku nyungu z’igihugu cye, nyuma yo kungurwa ubwenge na Perezida Paul Kagame wamubwiye uburyo bwiza yazibona. Ibi Magufuli yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 1 Nyakanga 2016, aho yashimiye cyane inshuti ye Paul Kagame afata nk’umuvandimwe.

Yagize ati : “Nshuti zacu banyamakuru, nahawe ubundi bwenge na Perezida mugenzi wanjye ku bijyanye n’uburyo bwiza bwo kubona indege, yohereje umuyobozi wa RwandAir aza hano agira ibyo aduhugura turamwumva, none ndangirango mbabwire ko ibintu nibigenda neza mbere y’uko ukwezi kwa Cyenda kurangira tuzaba twabonye indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Bombardier Q400. Ubwo bwenge nabwunguwe n’inshuti yanjye, umuvandimwe wanjye Kagame. Duhereye aho tuzakomeza tugere no ku bindi.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA