konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Magufuli yaburiwe ko guverinoma ye ishobora gutokoza amahoro ya Tanzania

Perezida Magufuli yaburiwe ko guverinoma ye ishobora gutokoza amahoro ya Tanzania
3-04-2019 saa 12:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3012 | Ibitekerezo 1

Imiryango itari iya Leta ikorera muri Tanzania yashyize ijwi ejuru ivuga ko uburenganzira bw’ ibanze bw’ Abaturage b’ iki gihugu buri kubangamirwa kandi ko bishobora kwangiza amahoro iki gihugu gifite.

Iyi miryango 65 yo muri Afurika y’ Iburasirazuba yishize hamwe kugira ngo ijwi ryayo rigire imbaraga ziruseho yasabye guverinoma n’ inzego z’ umutekano za Tanzania guharanira ko uburenganzira bw’ ibanze bwubahirizwa.

Nk’ uko byatangajwe n’ Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa iyi miryango uko ari 65 ku wa Mbere w’ iki cyumweru yavuze ko “Uburenganzira kuri demukarasi, n’ uburenganzira bwo kwishyira ukizana no gukora inama buri kwangirika”

Yongeyeho iti “Ubwoba dufite ni uko ibi nibikomeza tuzagira igihugu cyubakiye ku baturage bumva ko bahejwe cyangwa bavangurwa. Ku bwacu ibi bikwiye gusubirwamo kuko bibangamiye ubumwe n’ amahoro by’ igihugu”

Perezida Magufuli atungwa agatoki n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi ko kuva yagera ku butegetsi muri 2015 yabimye ukwishyira ukizana. Bagasaba ko inzego z’ ubutekano zidakwiye kubabuza gukora inama ahubwo zikwiye kubareberera inama zabo zigakorwa nta nkomyi.

Muri iki gihugu inama z’ amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi ntizemewe iyo ziteguwe polisi iziburizamo.

Mu kwezi gushize umunyapolitiki ukomeye mu ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi CHADEMA Freeman Mbowe yamaganye icyo yise ’umwuka w’ ubwoba’ baterwa na polisi. Uyu mugabo yabivuze nyuma yo gufungwa amezi 3.

Tanzania ifatwa nk’ igihugu cy’ itangarugero mu karere k’ Afurika y’ Iburasirazuba kuko nta ntambara izwi yigeze ibamo yaba iya gisirikare cyangwa iya gisivile.

Guverinoma y’ iki gihugu ntacyo iravuga ku byo yashinjwe n’ imiryango itari iya Leta iharanira iy’ ubahirizwa ry’ uburenganzira ry’ uburenganzira bwa muntu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Jaribu Kuya 3-04-2019

Ubuntu wamenyereye auto mu umuhana ngaho utangiye n’akana katagaburiwe gutaha wazo bimubera ikibazo.
Nuwagira ate,ntibazatahs Cuba kandi bazatanga impamvu nyinshi vitali wazo.
Mubareke aliko Barker ibinyoma bravo ku Rwanda.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...