AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Magufuli yavuze uko bigeze kumuroga

Perezida Magufuli yavuze uko bigeze kumuroga
14-11-2019 saa 16:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1524 | Ibitekerezo

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahishuye ko yasimbutse urupfu ubwo yari akiri Minisitiri ku butegetsi bwa Benjamin Mkapa.

Aya makuru yasaga n’ ayagizwe ibanga, Magufuli yayahishuye ubwo Mkapa yamurikaga igitabo yise ‘My Life, My Purpose- A Tanzanian President Remembers’.

Magufuli yavuze ko icyo abandi ba Minisitiri bamwangiraga ari umuhate agira mu kazi.

Ati “Ndabyibuka Perezida Mkapa yigeze kuvuga ko ninjye muntu wa mbere umufasha bitewe n’ ukuntu nakoraga muri Minisiteri y’ Ubwubatsi”.

Yakomeje agira ati “Ibi byagize ingaruka mbi, abaminisitiri batangira kunyanga, bidateye kabiri bandogera Dodoma”.

Ngo icyo gihe yashatse guhita yegura ariko Mkapa amusaba gutwaza.

Ati “Negereye Perezida Mkapa mubwira ko ngiye kwegura, angira inama yo gukomeza kuyobora”.

John Joseph Magufuli w’ imyaka 60 uyoboye Tanzania kuva muri 2015, ntabwo yigeze yinjira neza muri iki kibazo ngo avuge niba abaminisitiri bamuroze barabiryojwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA