John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania yasobanuye ko ikihishe inyuma y’ impinduka yakoze muri guverinoma ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize ari amakuru yakuye mu kumviriza ibiganiro abaminisitiri be bavugira kuri telefone.
Mu mpinduka yakoze muri guverinoma Dotto Biteko yagizwe Minisitiri w’ Umutungo Kamere, muri iyi minisiteri yari abereye umunyabanga wa Leta. Uyu munsi ni umuyobozi w’ uwari umuyobozi we Angella Kairuki wagizwe Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’ Intebe.
Kumviriza amatelefone kandi byatumye Perezida Magufuli azamura Dr Zainab Chaula wakoraga mu nzego z’ ibanze amugira Minisitiri w’ Ubuzima. Dr Mpoki Ulisubisya wasimbujwe kuri uyu mwanya yabanje kugirwa umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri nyuma agirwa ambasaderi.
Mpoki mbere y’ uko agirwa ambasaderi Perezida Magufuli yagize ati “Ubwo nakururaga ubutumwa kuri telefone hagati ya Minisitiri w’ Ubuzima na Dr Chaula, nasanze umwe ashyira igitutu ku wundi mumikoranire yabo. Kugira ngo mbakiranure nabashyize muri Minisiteri imwe”
Ibi Magufuli yabizeko ku wa Gatatu nk’ uko Ukwezi kubikesha Africanews, hari mu muhango wo kwakira indahiro z’ abayobozi bashya. Yabasabye kunoza imikoranire.
Perezida Magufuli yanavuze ko areba induru zavutse kubera ibyemezo byafashwe na guverinoma. Ati “Ndabireba, bikwiye guhagarara”