AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Museveni uyu munsi ashobora kuvuga impamvu Uganda itabanye neza n’ u Rwanda

Perezida Museveni uyu munsi ashobora kuvuga impamvu Uganda itabanye neza n’ u Rwanda
6-06-2019 saa 09:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3137 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane mu masaha y’ igicamunsi biteganyijwe ko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ageza ku ku baturage ibyo igihugu cyagezeho mu bukungu mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2018/19 ndetse ashobora no gukomoza ku mubano wa Uganda n’ u Rwanda.

Nk’ uko biteganywa n’ ingingo y’ 101 y’ itegeko nshinga Perezida wa Repubulika agomba kugeza ku Nteko ishinga amategeko uko igihugu gihagaze buri uko igihe gutangira igihembwe.

Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda avuga ko Perezida wa Uganda afite uburenganzira bwo kugeza ijambo ku nteko ishinga amategeko igihe cyose hari ikibazo kiremereye ashaka kuvugaho.

Biteganyijwe ko uyu munsi , Perezida Museveni avuga k’ ubukungu, ingufu, ibikorwaremezo, umutekano n’ ibibazo by’ imiyoborere.

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda ‘The New Vision’ cyatangaje ko Perezida Museveni ashobora kuvuga no ku mubano w’ u Rwanda na Uganda utifashe neza.

Perezida Museveni ntakunze kugira icyo avuga kuri iki kibazo kiri hagati y’ ibi bihugu, ntibyaba bitangaje n’ ubu abiretse ntagire icyo abivugaho.

Kugeza ubu abaturage b’ ibihugu byombi u Rwanda na Uganda babona ingaruka zo kuba ibihugu byombi bitabanye neza ariko nta mukuru w’ igihugu uravuga icyo u Rwanda rupfa na Uganda.

Kuri iyi nshuro , Perezida Museveni agiye kugeza ijambo ku gihugu mu gihe imibare ya Banki Nkuru ya Uganda yerekana ko ubukungu bw’ iki gihugu bwagabanyije umuvuduko mu kwiyongera.

Iyo mibare yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize yerekana ko ubuhinzi n’ inganda bitari kutanga umusaruro ushimishije.

Abasesenguzi bavuga ko uko kudindira k’ ubukungu biri guterwa n’ uko ubukungu ku rwego rw’ Isi bwasuye inyuma hakiyongeraho n’ ikibazo cy’ umutekano muke muri Sudani y’ Epfo ari nayo mukiriya w’ imena wa Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA