konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Museveni yiyamye igisirikare gikomeje kwijandika mu bikorwa by’iyicarubozo

Perezida Museveni yiyamye igisirikare  gikomeje kwijandika mu bikorwa by’iyicarubozo
10-09-2018 saa 08:14' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3927 | Ibitekerezo

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yiyamirije bikomeye urwego rw’igisirikare rw’iki gihugu rukomeje gukorera abantu iyicarubozo nk’uburyo bwo guhana no gushaka amakuru ku bakekwaho ibyaha runaka.

Ibi Perezida Museveni yabigarutseho nyuma y’uko muri iki gihugu hakomeje kumvikana amajwi menshi y’abashinja igisirikare gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndengakamere n’igisirikare ku buryo bamwe bibaviramo n’ubumuga bw’ingingo.

Mu kiganiro Museveni yagiriye kuri Televiziyo y’igihugu yavuze ko yamaze kwandikira amabaruwa abakuru b’igikomando bose abihanangiriza ku bikorwa by’iyicarubozo bakomeje gukorera abantu baba bakekwaho ibyaha.

Yavuze ko igisirikare gikoresha itotezwa n’iyicarubozo mu gushaka amakuru ku byaha runaka, ari uburyo butakigezweho.

Yagize ati “ Mu bihe byashize iyicarubozo nicyo gihano cyakoreshwaga n’ubwo kitari cyemewe ariko cyarakoreshwaga cyane.”

Yakomeje avuga ko mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’igisirikare, yababwiye ko igihano cy’itotezwa n’iyicarubozo kitakigezweho kandi ko atari n’uburyo bwiza bwo kubona amakuru nyayo ku byaha ukurikiranwe abazwa.

Perezida Museveni yavuzeko ibikorwa by’iyicarubozo bishibora kubangamira bikomeye iperereza, aho ukekwaho ibyaha ashobora kwemera ibyo atakoze kubera igitutu cy’ububabare.

Ibi Perezida Museveni abitangaje mu gihe mu gihugu cya Uganda harimo umwuka mubi, aho abaturage bari kwamagana ibikorwa by’ubwicanyi bwa hato na hato n’iby’iyicarubozo biri gukorerwa abantu bafite amazina akomeye by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...