AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Ndayishimiye wise Madamu Samia ‘Mister’, yamusabye kujya yivugira Ikiswahili

Perezida Ndayishimiye wise Madamu Samia ‘Mister’, yamusabye kujya yivugira Ikiswahili
21-07-2021 saa 10:41' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3344 | Ibitekerezo

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uherutse kugenderera u Burundi akagirana ibiganiro na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, yamusabye kujya yivugira Ikiswahili aho gukoresha Icyongereza dore ko yari yabanje kukivuga akanamwita Mister kandi ari umugore.

Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za kiriya cyumweru gishize ubwo Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yasuraga u Burundi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye, abakuru b’Ibihugu byombi batambukije imbwirwaruhame rusange zakurikiwe ku bitangazamakuru by’u Burundi.

Muri zo mbwirwaruhame, Perezida Ndayishimiye wagarukaga ku biganiro yagiranye na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan, yakoresheje ururimi rw’icyongereza aho yasomaga imbwirwaruhame, ari na ho yitiye Mister (Bwana) Madamu Samia Suluhu Hassan.

Ubwo Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yafataga ijambo, we yakoresheje ururimi rw’Ikiswahili, avuga ko indimi zose ari indimi kandi ko zifashishwa mu kumvikana ku buryo Perezida Ndayishimiye atari akwiye gukoresha Icyongereza anagisoma.

Icyo gihe yagize ati “Ikiswahili n’Icyongereza byombi ni indimi byadufasha kumvikana ariko twembi tunakoresha Ikiswahili, ubutaha ujye ukoresha Ikiswahili aho gukoresha icyongereza ugisoma kandi ndabizi muzi Ikiswahili cyiza cyane.”

U Burundi ni kimwe mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikoresha ururimi rw’Ikiswahili nubwo atari ururimi rw’abenegihugu dore ko bakoresha Ikirundi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA