AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Nkurunziza ntavuga rumwe n’umugore we weretswe iby’ubwicanyi bubera mu Burundi

Perezida Nkurunziza ntavuga rumwe n’umugore we weretswe iby’ubwicanyi bubera mu Burundi
9-01-2019 saa 08:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9617 | Ibitekerezo

Perezida Pierre Nkurunziza w’igihugu cy’u Burundi, ntavuga rumwe n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye n’ubwicanyi bubera muri iki gihugu dore ko umugore ashimangira ibyaha ndengakamere bihabera mu gihe umugabo we atangaza ko umutekano ari wose. Uyu mugore, ngo yaneretswe abantu bihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.

Ubwo Perezida Nkurunziza yagezaga ku baturage be ijambo yabageneye mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, yavuze ko umutekano ari wose mu gihugu ayobora ndetse asaba impunzi zahungiye mu bihugu nk’u Rwanda na Tanzania ko zataha kuko ituze n’amahoro bitemba mu Burundi. Perezida Nkurunziza yagaragaje ko amakuru avuga iby’ubwicanyi bubera mu Burundi ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi, cyatangaje ko Perezida Nkurunziza avuguruzanya n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye n’ubwicanyi bubera mu Burundi, kuko uyu mugore aherutse kuvuga ko yaneretswe ababikora akanabasabira imbabazi ku Mana.

Ubwo yari mu masengesho, Denise Nkurunziza yavuze ko mu Burundi hari ibikorwa byinshi by’ubwicanyi, anongeraho ko Imana yamuhishuriye amazina y’ababikora. Yanashimangiye ko atakambira Imana mu mwanya wabo kugirango ibababarire ibyo byaha byo kuvutsa rubanda ubuzima, amahoro n’umudendezo.

Denise Nkurunziza kandi ati : "Imana yanyeretse n’abakire bakomeza kongera ubukire bwabo babikesha kunyaga abakene ibyabo, inanyereka ubwirasi n’ubwishongozi bwa bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Burundi."

Ibyo aba bombi batangaje bishimangira kuvuguruzanya ariko ibyatangajwe na Denise Nkurunziza nibyo bihuye n’ibikomeza gutangazwa n’Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bigaragaza ko mu Burundi hari ubwicanyi bukorerwa ahanini abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA