AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Trump na Kim noneho bahuye bananirwa kumvikana

Perezida Trump na Kim noneho bahuye bananirwa kumvikana
28-02-2019 saa 14:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2094 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko inama yamuhuzaga na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, imaze kurangira nta masezerano ashyizweho umukono nyuma yaho Amerika yanze ibyo Koreya ya ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, Bwana Trump yagize ati : "Byatewe n’ibihano. Bashakaga ko ibihano byose bikurwaho kandi ibyo ntitwashoboraga kubikora. Rimwe na rimwe uba ugomba kubivamo, kandi iki cyabaye kimwe muri ibyo bihe".

Hari habayeho kugira icyizere ko aba bategetsi bombi bashobora kugira icyo batangaza cyashyizweho umukono ku kibazo gikomeye cyuko Koreya ya ruguru yareka gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Mu mpera y’umwaka wa 2017, ibi bihugu byombi byarakabyanyaga, icyo gihe Perezida Trump akaba yarise Perezida Kim "akagabo gato kagufi" mu gihe Perezida Kim we yise Bwana Trump "umusaza w’umusazi".

Koreya ya Ruguru irashaka gukurirwaho ibihano mpuzamahanga birimo gukomanyirizwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bikorerwa muri icyo gihugu ndetse n’amwe mu mabuye y’agaciro ahacukurwa, kubuza abashoramari bamwe na bamwe kujya gushorayo imari n’ibindi.

Tariki 16 Kamena 2018, Trump na Kim bahuriye muri Singapore. Muri iyi nama Perezida Trump yashakaga ko Koreya ya Ruguru ihagarika umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi, mu gihe Kim yifuzaga ko Amerika ikura intwaro zayo mu mwigimbakirwa wa Koreya kandi akagirirwa icyizere n’amahanga yose ko yashyize iherezo ku bushotoranyi bw’igihugu, bigatuma gikurwa mu kato n’ubukene kagiteye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA