AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Trump yegujwe n’ abadepite hasigaye umwanzuro w’ abasenateri

Perezida Trump yegujwe n’ abadepite hasigaye umwanzuro w’ abasenateri
19-12-2019 saa 08:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2028 | Ibitekerezo

Donald Trump abaye perezida wa gatatu wa Leta zunze ubumwe za Amerika wegujwe n’Inteko y’abadepite mu matera ya Amerika, urubanza rumutegereje muri Sena nirwo ruzagena niba aguma mu biro bye.

Abadepite batoye ku byaha bibiri aregwa gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira inteko. Itora ryabaye rishingiye ahanini ku mashyaka, hafi abademokarate bose bamuhamije ibyaha, abarepubulikani bose nabo batora ko ari umwere. Mu gihe iri tora ryabaga mu nteko, Trump yari mu bikorwa bihuje imbaga i Michigan.

Yabwiye abari aho ati: "Mu gihe turi guhanga imirimo turwanira Michigan, abahezanguni bo mu nteko bari kuribwa n’urwango n’umujinya, murabona ibyo barimo".

Ibiro bya perezida wa Amerika byasohoye itangazo rivuga ko perezida yizeye neza ko azagirwa umwere n’urubanza rwa sena".

Ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro ku isaha yabo (Saa cyenda n’igice z’iki gitondo mu Burundi no mu Rwanda) nibwo inteko yatoye.

Itora ku cyaha cya mbere cyo gukoresha nabi ubutegetsi ryatowe ku majwi 230 kuri 197, itora rya kabiri ku cyaha cyo kubangamira inteko ryatowe ku majwi 229 kuri 198.

Kweguzwa n’inteko bitumye Trump aba perezida wa gatatu wa Amerika bibayeho nyuma ya Andrew Johnson na Bill Clinton - ibi bizashimangirwa cyangwa byangwe n’urubanza rwa Sena.

Abarepubulikani bo mu ishyaka rya Trump nibo biganje muri Sena, hari amahirwe macye ko azeguzwa akava mu biro bye mu rubanza n’itora ryabo. Mu rubanza, abasenateri ba Amerika babanza kurahirira kuruca nk’abakemurampaka batabogamye.

Trump ashinjwa gushyira igitutu kuri Ukraine ngo ikore iperereza rizashyira icyasha kuri Joe Biden, umukandida w’abademokarate uhabwa amahirwe yo kuba yatsinda amatora ya perezida mukwa 11 gutaha. Perezisa Trump yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko nta bimenyetso bifatika bibihamya.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...