konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida Tshisekedi na Joseph Kabila bagiranye ikiganiro cy’ amasaha atatu

Perezida Tshisekedi na Joseph Kabila bagiranye ikiganiro cy’ amasaha atatu
18-02-2019 saa 08:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2414 | Ibitekerezo

Perezida mushya wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo n’ uwo yasimbuye Joseph Kabila bahuye bagirana ikiganiro cy’ amasaha atatu ariko ibyo baganiriye ntabwo byatangajwe.

Ni mugihe hashize ukwezi Perezida Tshisekedi arahiriye inshingano nshya ariko kugeza n’ ubu akaba batarashyiraho abagize guverinoma.

Mu mwirwaruhame yatambukije tariki 15 Gashyantare 2019, Perezida Tshisekedi ntacyo yigeze abavuga ku bihano Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ Iburayi wafatiye abategetsi bari bakomeye k’ ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa yatangaje ko yabwiwe n’ umuntu wo muri Peresidansi ya Kongo ko mu byo Perezida Tshisekedi yaganiriye na Kabila hatarimo ibyo gutinda gushyiraho guverinoma.

Abakurikiranira hafi umubano wa Repubulika ya Demukarasi n’ ibihugu byo mu mahanga ya kure bavuga ko igihugu cy’ Ubushinwa ari kimwe mu byifuzaga ko ubutegetsi buhinda muri iki gihugu kugira ngo kibone aho kimenera kigira inshuti z’ abategetsi b’ iki gihugu nacyo kige kibona ku mabuye y’ agaciro mu buryo bworoshye.

Abasesenguzi bavuga ko kuba hari amakuru avuga ko Tshisekedi na Kabila bafitanye imikoranire ya hafi bivuze ko Ubushinwa butarabona aho bwakwinjira bwigira inshuti y’ iki gihugu cyokora ngo butegereje gushakira inshuti mu ba minisitiri Tshisekedi azashyiraho.

Perezida wa Tanzanie John Pombe Magufuli mu kwezi kwa 11 , 2018 yavuze ko mu bihugu byo mu mahanga ya kure Ubushinwa aricyo gihugu cyiza mu guhitamo inshuti kuko iyo mukoranye ubucuruzi kitivanga muri politiki y’ igihugu cyanyu.

Amakuru aturuka muri Perezidansi ya RDC avuga ko mu gihe cya vuba Minisitiri w’ Intebe mushya azamenyekana yamara kwemezwa n’ abadepite agatangaza ikipe y’ abaminisitiri bazakorana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...