AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Tshisekedi uherutse kuganira na Kagame yatumiye na Ndayishimiye ngo bavugane

Perezida Tshisekedi uherutse kuganira na Kagame yatumiye na Ndayishimiye ngo bavugane
12-07-2021 saa 10:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1416 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uherutse kuganira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 arakira mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, biratangaza ko Perezida Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 yakirwa na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi ku butumire bwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, rivuga ko Perezida Ndayishimiye agirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri kiriya gihugu cya DRC.

Rivuga ko uru ruzinduko rugamije kongera umubano hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi ndetse no kuzamura imikoranire y’abaturage b’ibi bihugu byombi.

Ngo hateganyijwe kandi abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête) bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo byakunze kuvugwa hagati y’ibi bihugu.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa DRC agiye guhura na Evariste Ndayishimiye nyuma y’ibyumweru bitatu ahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aho abakuru b’ibihugu bombi bagiriye uruzinduko muri ibi bihugu by’ibituranyi bakanasura bimwe mu bikorwa byagizweho ingaruka y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Perezida Tshisekedi ubu unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, mu bihe byatambutse yari n’umwe mu bahuza b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze iminsi bidacana uwaka.

Evariste Ndayishimiye ugiye muri DRC nyuma y’igihe igihugu cye cy’u Burundi kitabanye neza n’u Rwanda gusa mu minsi yashize ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo kubura umubano.

Ubwo u Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 59 bumaze bubonye ubwigenge, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente. Ibintu byagaragaje ubushake budashidikanywaho bwo kubura umubano.

Perezida Evariste Ndayishimiye washimiye u Rwanda mu mbwirwaruhame ye, yavuze ko ibihugu byombi bimaze igihe bwandika igitabo cy’imibanire mishya ubu icyo gitabo bakaba bagiye kukibumbura.

Nyuma y’amasaha macye habaye uriya muhango wabaye tariki 04 Nyakanga 2021, Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byasohoye ibaruwa ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo yasubizaga ubutumire bw’u Burundi abamenyesha ko nubwo atazabasha kuboneka muri uriya muhango ariko azohereza itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Intebe.

Muri iyo baruwa kandi, Perezida Kagame yamenyeshaga mugenzi we Ndayishimiye ko yishimiye kuzabonana na we bakagirana ibiganiro.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA