AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida uherutse gupfira ku butegetsi, umugore we yapfuye ku munsi wo gutora uzasimbura umugabo we

Perezida uherutse gupfira ku butegetsi, umugore we yapfuye ku munsi wo gutora uzasimbura umugabo we
16-09-2019 saa 07:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4533 | Ibitekerezo

Chadlia Caïd Essebsi, umupfakazi wa Béji Caïd Essebsi witabye Imana tariki 25 Nyakanga yari Perezida wa Tunisia yapfuye.

Chadlia yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 ubwo abanyatuniziya ibihumbi 7 bari bazindukiye mu matora ya Perezida uzasimbura umugabo we.

Inkuru y’ urupfu rw’ uyu mukecuru wari ufite imyaka 83 yatangajwe n’ umuhungu we Hafedh Caïd Essebsi kuri facebook.

Yagize ati “Mama Chadlia, umupfakazi wa Béji Caïd Essebsi, yapfuye, Imana imuhe umugisha”.

Mu kwezi kwa 7 uyu mukecuru yari yakiriye abakuru b’ ibihugu benshi bari bagiye kumufata mu mugongo nyuma yo gupfusha umugabo we Essebsi yapfiriye ku butegetsi afite imyaka 92.

Essebsi niwe Perezida wa mbere wa Tunisia watowe bikurikije amategeko.

Nyakwigendera Chadlia yari umuntu udakunda kwigaragara mu ruhame no mu itangazamakuru.

Mu Ugushyingo 2014 nibwo yaganiriye n’ ikinyamakuru cy’ abayobozi avuga ko umugabo we amugisha inama kuri byinshi ati “Tubwirana buri kimwe kandi angisha inama”.

Icyo gihe umugabo we yiyamamarizaga kuyobora Tunisia afite imyaka irenga 80 y’ amavuko. Icyo gihe uyu mukecuru yagize ati “Sinamubuza kuko nasanze afite inyota yo gukorera igihugu. Umuntu ufite inyota yo gukorera igihugu cye ntabwo namubuza”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA