AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Perezida w’ Amerika yahagaritse amafaranga iki gihigu cyahaga OMS

15-04-2020 saa 10:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 600 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko yategetse ubutegetsi bwe guhagarika inkunga bugenera ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO.

Yavuze ko OMS "yananiwe inshingano zayo z’ibanze" mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Ashinja uru rwego rwa ONU guhishira ikwirakwira ry’iyi virus nyuma y’uko ibonetse bwa mbere mu Bushinwa, akavuga ko ibyo ikwiye kubibazwa. Trump mu cyumweru gishize yashinje OMS kubogamira ku Ubushinwa.

Icyemezo cya Trump biteganyijwe ko kibanza guca mu nteko ya Amerika mbere y’uko kijya mu bikorwa.

Muri Amerika, Trump yanenzwe imikorere y’ubutegetsi bwe mu guhangana n’iki cyorezo.

Trump yabwiye abanyamakuru ati: "Ndi gutegeka abo dukorana ko bahagarika amafaranga mu gihe turi kwiga ku ruhare rwa OMS mu kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus".

Yongeraho ati: "OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze kandi igomba kubibazwa".

Mu gusubiza ku byari bimaze kuvugwa na Trump, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yavuze ko "ubu atari cyo gihe" cyo guhagarikira inkunga OMS.

Leta ya Amerika niyo muterankunga mukuru wa OMS, umwaka ushize yayihaye miliyoni $400, ari munsi gato ya 15% by’ingengo y’imari yose ikoresha.

Mu mwaka w’imari wa 2018-2019, Ubushinwa bwahaye OMS inkunga ya miliyoni $76 nk’umusanzu wayo na miliyoni $10 nk’inkunga y’ubushake nk’uko biri mu makuru atangwa na OMS.

Mu kwezi kwa gatatu OMS yatangaje ko ikeneye miliyoni $675 yo kurwanya iki cyorezo, ndetse birateganywa ko ishobora gusaba andi miliyari imwe y’amadorari.

Bwana Trump yagize ati: "Mu gihe cy’iki cyorezo, twibajije cyane niba ubuntu bwa Amerika bwarakoreshejwe neza uko bishoboka".

Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu nicyo gihugu kibasiwe na Covid-19 kurusha ibindi ku isi aho abantu 608,377 bayanduye naho abagera ku 25,981 ikaba imaze kubahitana.

BBC

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...