konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida w’ u Burundi yakiriye uwa Somalia baganira ku ikurwa ry’ ingabo z’ Abarundi muri AMISOM

Perezida w’ u Burundi yakiriye uwa Somalia baganira ku ikurwa ry’ ingabo z’ Abarundi muri AMISOM
19-02-2019 saa 12:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1620 | Ibitekerezo

Nkurunziza Pierre , Perezida w’ u Burundi yakiriye itsinda ry’ abayobozi ba Somalia barimo na Perezida w’ iki gihugu Mohamed Farmaajo.

Farmaajo akoreye uruzinduko rw’ akazi muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’ u Rwanda mu gihe u Burundi bwasabwe kuvana ingabo 1000 zabwo mu ngabo z’ Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe zishinzwe kubungabunga amahoro muri Somalia AMISOM.

Nk’ uko byatangajwe na Perezidansi ya Somalia abakuru b’ ibihugu byombi baganiriye k’ umutekano no kwagura ubucuruzi n’ ubukungu hagati y’ ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko ingabo z’ u Burundi zizava muri Somalia mu mpera z’ uku kwezi nubwo ibibazo by’ umutekano muke bikigaragaza muri Somalia.

Somalia itewe impungege n’uko iki cyemezo cyo kuvana ingabo 1000 z’ u Burundi muri Somalia kizatuma yibasirwa n’ ibitero byinshi nk’ uko byatangajwe na Mohamed Abdi Waare, umuyobozi wa Leta ya HirShabelle .

Ingabo z’ Abarundi zicunga umutekano muri Somalia zifite ibirindiro muri Jowhar, umujyi wo muri Leta HirShabelle. Waare ati “Harimo gufatwa imyanzuro ibabaje”

Nubwo Somalia igaragaza ko izagirwaho ingaruka n’ iki cyemezo ntibiramenyekana niba ibiganiro by’ abakuru b’ ibihugu hari icyo bizahindura kuri iki cyemezo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...