AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida wa Tuniziya wari ku butegetsi yitabye Imana

Perezida wa Tuniziya wari ku butegetsi yitabye Imana
25-07-2019 saa 15:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 858 | Ibitekerezo

Perezida wa Mbere wa Tunisia watowe n’ abaturage Beji Caid Essebsi yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019 afite imyaka 92.

Aya makuru yatangajwe na Perezidansi ya Tuniziya. Uyu mukambwe wari umwe mu bategetsi bakuze cyane ku Isi nyuma y’ Elizabeth II, yagiye ku butegetsi muri 2014.

Essebsi yagiye mu bitaro kubera uburwayi mu kwezi gushize kwa Kamena , kuri uyu wa Kane nibwo yajyanywe mu gice cy’ abarwayi barembye.

Umuhungu we Hafedh Caid Essebsi mu gitondo yari yabwiye AFP ko ubuzima bwa se buri habi ati “Ibintu ntabwo bimeze neza”.

Itegeko Nshinga rya Tunisia riteganya amahitamo abiri igihe Perezida apfuye agasiga icyuho kuri uyu mwanya.

Riteganya ko Minisitiri w’ Intebe ariwe uhita uba Perezida w’ inzibacyuho mu gihe cy’ iminsi 60, iyi minsi yashyira hataraboneka Perezida mushya Perezida w’ Inteko ishinga amategeko agakomerezaho kugeza ku minsi 90.

Nyakwigendera Essebsi yasimbutse urupfu mu Ugushyingo 2015 , ubwo yagabwagaho igitero n’ umutwe wa Islamic States kigahitana abarinzi be 12.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA