AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDC : Gutangaza ibyavuye mu matora byimuwe,ubwoba ni bwinshi mu baturage

RDC : Gutangaza ibyavuye mu matora byimuwe,ubwoba ni bwinshi mu baturage
7-01-2019 saa 09:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 782 | Ibitekerezo

Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yigeje inyuma igihe cyo gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse, mu gihe byari biteganyijwe ko byari gutangazwa kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2019.

Ni amatora aherutse kuba tariki 30 Ukuboza 2018 aho Guverinoma ya Congo yari yatangaje ko ibyayavuyemo bizatangazwa by’agateganyo kuri iki Cyumweru.

Mu gihe abaturage bo muri RDC bari bategerezanyije amatsiko kumva uwahigitse abandi mu bakandida 21 biyamamarije uyu mwanya w’Umukuru w’igihugu, Komisiyo y’Amatora yasohoye itangazo rivuga ko itabashije gutangaza ibyavuye mu matora kubera ko amajwi yose ataragezwa ku biro bya Komisiyo.

Komisiyo y’Amatora y’iki gihugu igaragaza ko kuri ubu imaze kwakira amajwi angina na 53 % mu gihugu hose.

Byari biteganyijwe ko amajwi ya burundu azatangazwa tariki 15 Mutarama 2019, uwatsinze akarahira tariki 18 Mutarama.

Corneille Nangaa uyobora Komisiyo y’Amatora muri RDC, yasabye abaturage kurangwa n’ituze mu gihe ibyavuye mu matora bigikusanywa.

N’ubwo Nangaa yasabye ituze mu baturage akanabizeza umutekano mu gihe bategereje ibyavuye mu matora, ubwoba ni bwose kuko bamwe bari kwikanga imvururu zishobora kuba ndetse umubare munini w’abaturiye imipaka y’u Rwanda bakaba bari kwambuka bahunga kubera umwuka mubi uri gututumba muri iki gihugu.

Abakandida 3 barimo Felix Tshisekedi na Martin Fayulu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi nibo bahabwa amahirwe yo kuvamo umwe usimbura Perezida Joseph Kabila wayoboraga iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA