AMAKURU

UKWEZI
pax

Robert Mugabe aho yagombaga gushyingurwa hahindutse hagiye kubahirizwa ibyo yavuze atarapfa

Robert Mugabe aho yagombaga gushyingurwa hahindutse hagiye kubahirizwa ibyo yavuze atarapfa
27-09-2019 saa 10:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2420 | Ibitekerezo

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe agiye gushyingurwa ku rugo rwe ruri mu cyaro ahitwa Kutama mu karere ka Zvimba muri izi mpera z’ icyumweru.

GORILLA GAMES

Ni nyuma yo guhangana hagati y’umuryango we na Leta buri ruhande rufite aho rwifuza ko uyu mugabo ashyingurwa.

Mu minsi ishize leta ya Zimbabwe yari yemeje ko Robert Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry’intwari hanatangira imirimo yo kubaka aho azashyingurwa.

Ejo kuwa kane nimugoroba umurambo we waherekejwe na polisi ujyanwa mu aho avuka anafite urugo hitwa Zvimba nk’uko BBC ibitangaza.

Umurambo we umaze igihe ubitswe mu nzu nziza mu mujyi wa Harare utegereje aho uri kubakirwa mu irimbi ry’intwari i Harare.
Uwo mugambi ariko ubu wahindutse, Mugabe arashyingurwa muri iyi weekend mu muhango wihariye ku muryango.

Minisitiri w’itumanaho Nick Mangwana yasohoye itangazo rivuga ko guverinoma yemeye kumva ibyifuzo by’umuryango we.

Mu minsi ishize ubwo hariho guhangana, abategetsi bari batangaje ko Mugabe ari intwari y’igihugu atakiri umwihariko w’umuryango wifuzaga kumushyingura nk’umuntu wabo.

Umuryango we wakomeje kuvuga ko Mugabe atigeze yifuza ko abantu bamuhiritse ku butegetsi bazayobora imihango yo kumushyingura.

Mugabe yategetse Zimbabwe imyaka 37 ahirikwa n’abasirikare ku gitutu cya rubanda mu 2017, yapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi afite imyaka 95


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...