konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

‘(U Rwanda) ni umuturanyi Imana yaduhaye turifuza kubana neza’ Perezida Nkurunziza

‘(U Rwanda) ni umuturanyi Imana yaduhaye turifuza kubana neza’ Perezida Nkurunziza
31-12-2018 saa 14:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6727 | Ibitekerezo 8

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yavuze ko yifuza ko amateka yahinduka Abanyarwanda n’ Abarundi bakabana neza ashimangira ko nta kibi u Burundi bwifuriza u Rwanda. U Rwanda narwo rwifuza ko agatotsi kari mu mubano w’ ibihugu byombi kavamo.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi mu mpera z’ icyumweru mu kiganiro n’ abanyamakuru nibwo yagaragaje ko ashaka ko umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi waba mwiza.

Abarundi n’ Abanyarwanda bafite byinshi bahuriyeho birimo no kuba hagati yabo bashobora kuganira bakumvikana batagombye umusemuzi kuko bavuga indimi zijya gusa.

Perezida Nkurunziza yavuze ko amateka agaragaza ko Abanyarwanda batabaniraga neza Abarundi gusa ngo igihe kirageze ngo amateka ahinduke.

Yagize ati “Amateka yerekana ko batahoze bashaka kubana neza n’ u Burundi kandi nta wuhitamo umuturanyi, umuturanyi ni uw’ Imana yaduhaye. Twe turifuza kubana neza tukagirirana akamaro. Ibyabaye byose bikwiye guhanagurwa hakaba intangiriro nshyashya mu bitekerezo n’ imigambi yabo. Imigenderanire myiza kandi irambye hagati y’ u Burundi n’ u Rwanda byaba ari inyungu nyinshi ku bana bacu, ku buzukuru n’ abuzukuruza”

Perezida Nkurunziza avuze ibi mu gihe nta byumweru bibiri birashira Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuze ko u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarwifuriza ineza, gusa agashimangira ko u Rwanda rushishikajwe no gushaka uko iki kibazo cyakemuka.

Tariki 22 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama ya biro politiki ya FPR yagize ati “Kubana n’umuturanyi uhora ushaka kugutwikira ntabwo ari byiza. Dufite abaturanyi mu karere nka babiri batatwifuriza ineza abandi babiri nta kibazo turabana neza. Abo babiri batatwifuriza ineza nabo tuzashaka uko tubagusha neza. Ubwo ni ku ruhande rumwe, ushaka uko ugusha neza abantu mukabana ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite?”

Kuba ibihugu byombi bigaragaza ubushake bwa potiki mu gushakira umuti ikibazo cy’ umubano utifashe neza hagati y’ ibihugu byombi ni ibintu bitanga icyizere ko uyu mubano umaze imyaka 3 utifashe neza ushobora kongera kuba mwiza mu minsi iri imbere.

Kuba umubano utifashe neza hagati y’ ibi bihugu bigira ingaruka ku baturage ku bijyanye n’ ubuhahirane n’ imigenderanire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Felix Kuya 1-01-2019

Njyewe ndagira Inama Pres Nkurunziza,NGO iyo Nkurunziza ayikomeze Kandi abamushuka NGO bakoreshe ubutaka bwiwe,ninkibyawamugore ugira ati;Hena ndebe...,Uburundi nurwanda bifite inyungu mukwibaruza neza kurusha guhangana!! Kandi sinzi icyagushubije inyuma,Ubundi wari watangiye neza! Kristo wizeye numunyamahoro,Ikibi acyineshesha ikiza,Kandi wirinde.Ugenzure,wibucye,Maze ufate icyemezo cyogusubira komera uko watangiye!

JOHN Kuya 1-01-2019

Ubundi uretse abantu bonse amacakubiri ubundi uretse no kuba abaturanyi abanyarwanda n’abarundi turi abavandimwe!
Gusa uretse ko ngo kiliziya yakuye kirazira ari nabyo bikururira abantu amahano ariko mujye mumenya ko abasaza bashyize umukono ku masezerano yo kudaterana ubwo uzaba intandaro agatera undi azabage yifashe!

Yeweyewe Kuya 31-12-2018

Abanyarwanda n abarundi babanye neza abafitanye ibibazo ni ba presidents

Theophile Kuya 31-12-2018

Ino Nkuru, iranshimishije pe. Ntabwo bikwiriye abavandimwe baturana batumvikana. Imana ishimwe kubw’ iyi ntambwe. Kandi, nukuri tunezerewe iyi nkuru nziza.

Theophile Kuya 31-12-2018

Ino Nkuru, iranshimishije pe. Ntabwo bikwiriye abavandimwe baturana batumvikana. Imana ishimwe kubw’ iyi ntambwe. Kandi, nukuri tunezerewe iyi nkuru nziza.

Rwasubutare Kuya 31-12-2018

Nyakubahwa Pierre Nkurunziza ni umukristo twese turabizi. Umufasha we nuko. Azineza ko Abefeso 4:6 bitubuza kurarana umujinya. Aragahorana Imana nayo Imuhorane abanzi buRwanda nuBurundi bayoberwe uko twiyunze.
Turamishyigikiye turamusengera....iyo abavandimwe barwanye ntawunesha undi burya bombi baraneshhwa. Abarundi dusangiye Umwami Yesu nabo badusengere maze amasengesho ahurire imbere yImana wirebere uko ibikemura twese tuzajya twirirwa duseka.

Madudu sandy Kuya 31-12-2018

Iyo muijuru yumve imitekerereze nibyifuzo byanyu banyakubahwa ba perezida b ibihugu byombi (Rwanda)_(Burundi)ubundi twongere twibanire uko byari bimeze .amahoro ituze bigaruke mubabituye.imana ikomeze inkingi mwubatse rwose ntibishirire mumagambo gusa.bijye mubikorwa.Imana ibibemo.

gatera Kuya 31-12-2018

Iyi ni inkurunziza.Imana ishaka ko abantu bakundana,aho kurwana.Birayibabaza iyo ibona turwana,ducura intwaro,twiga kurwana,etc...Kera isi yari iguhugu kimwe,ivuga ururimi rumwe nkuko Intangiriro 11:1 havuga.IBIHUGU byazanywe n’intambara.
ISI igira ibibazo kubera abantu babi banga kuyumvira.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa bazatura mu isi ya paradizo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...