AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Sudan: Abigaragambya n’ abasirikare bafashe ubutegetsi byarangiye bumvikanye

 Sudan: Abigaragambya n’ abasirikare bafashe ubutegetsi byarangiye bumvikanye
15-05-2019 saa 07:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1538 | Ibitekerezo

Amakuru mashya aturuka muri Sudan aravuga ko abigaragambya basaba ubutegetsi bwa gisivile n’ abasirikare bafashe ubutegetsi bumvikanye ko abigaragambya bazabona ubutegetsi bwa gisivile mu buryo busesuye nyuma y’ imyaka 3.

Abigaragambya bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwa gisirikare. Basabye ko Omar el Bashir wari umaranye ubutegetsi imyaka 20 abuvaho, abasirikare bamuhagurukije ku ntebe bahita bayicaraho.

Ibiganiro bihuza impande zombi byasubukuwe ku wa mbere, bivangirwa n’ ubugizi bwa nabi bwakorewe abigaragambirizaga imbere y’ ikicaro cya gisirikare I Khartoum. Ubu bugizi bwa nabi bakozwe n’ umuntu wari witwaje intwaro utaramenyekana warashe yica abasivile batanu n’ umusirikare ufite ipeti rya majoro. Abakomeretse barimo abasirikare batatu n’ abasivile benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo impande zombi zatangaje ko zamaze kumvikana nyuma y’ ibiganiro byamaze amasaha 12 kuri uyu wa kabili.

Umuvugizi w’ abasirikare bafashe ubutegetsi Lieutenant General Yasser al-Atta yagize ati "Twemeranyije ku nzibacyuho y’ imyaka 3”

Atta yakomeje avuga ko amasezerano y’ ibyo bumvikanye n’ abigaragambya birimo uburyo bwo gushyiraho urwego rw’ ubutegetsi n’ abashinzwe umutekano w’ igihugu ashyirwaho umukono n’ impande zombi bitarenze umunsi umwe.

Yakomeje avuga ko mu mezi atandatu ya mbere y’ iyi nzibacyuho mu bigomba gukorwa harimo gusinyana amasezerano y’ amahoro n’ inyeshyamba ziri muri Darfur, Blue Nile na Kordofan y’ amagepfo.

Umwe mubigaragambyaga Mohamed Abdullah yabwiye AFP ati “Turategereza ibiganiro by’ ejo, ikibazo kimwe nsigaranye ni , ninde uzareberera ubu bwumvikane twagiranye na komisiyo ya gisirikare?”.

Abajenerali bashakaga imyaka 2 y’ ubutegetsi bw’ inzibacyuho mu gihe uruhande rw’ abigaragambya rwasabaga imyaka ine.

Abari bahagarariye ibi biganiro ku mpande zombi baraguma ku kanama gashinzwe ubusugire, ubundi kari kagizwe n’ abagenerali bafashe ubutegetsi bonyine.

Abo bagenerali bashakaga ko ubutegetsi buguma mu maboko y’ abasirikare, mu gihe abigaragambya bo basabaga ubwiganze bw’ abasivile mu butegetsi ari nabyo bemerewe.

Bemeranyije ko bagiye gushyiraho guverinoma igizwe n’ abasivile , ubuzima bw’ igihugu bugakomeza kugeza inzibacyuho y’ imyaka 3 irangiye abaturage bagatora Perezida usimbura Bashir.

Muri iyi nzibacyuho, Inteko ishinga amategeko izaba igizwe n’ abantu 300 barimo 67% bo muri Alliance for Freedom and Change (arirwo ruhande rw’ abigaragambya) abasiaye bose bazava muyindi mitwe ya politiki.

Kugeza ubu uruhande rw’ abigaragambya ruvuga ko ukurasa kwabayeho ku wa mbere kwari kugamije kuburizamo ibi biganiro byageze ku mwanzuro.

Leta zunze ubumwe za Amerika ibinyujije muri ambasade yayo yatangaje ko ukurasa kwabayeho abakuri inyuma ari abasirikare boherejwe n’ igisirikare mu myigaragambyo kugira ngo birukane abasivile baciye ingando ku kicaro cya gisirikare I Khartoum.

Amerika yabitangaje kuri uyu wa Kabili mu gihe ku wa Mbere uruhande rw’ abasirikare narwo rwari rwatangaje ko mu bigaragambya harimo n’ abasirikare.

Ukuriye abigaragambya Mohamed Naji al-Assam yavuze ko ubugizi bwa nabi bwabaye babwegeka ku gisirikare kuko n’ ubundi aricyo gifite inshingano yo kurinda abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...