AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tanzania : Ikinyamakuru cya Leta cyasabye imbabazi kubera itangazo rivuga ko Perezida mushya yapfuye

Tanzania : Ikinyamakuru cya Leta cyasabye imbabazi kubera itangazo rivuga ko Perezida mushya yapfuye
30-03-2021 saa 10:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2179 | Ibitekerezo

Ikinyamakuru cya Leta muri Tanzania cya TSN (Tanzania Standard Newspaper) cyasabye imbabazi kubera gutambutsa itangazo ririmo ikosa ryavugaga ko perezida mushya Madamu Samia Suluhu Hassan yapfuye.

Ni itangazo ryatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, STAMICO (State Mining Corporation) ryari rigamije gushimira Perezida mushya, Samia Suluhu Hassan.

Aho gushimira, iriya tangazo ryatambukijwe rigira riti “Inama y’ubutegetsi n’ubuyobozi bwa STAMICO bwifatanyije n’Abatanzaniya mu kababaro k’urupfu rwa Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan warahiye nka perezida wa 6 wa Leta yunze ubumwe ya Tanzaniya.”

Umuyobozi wa TSN yavuze ko icyari kigamijwe kwari ugushimira uyu mukuru w’Igihugu mushya, bityo ko bemera ko iki gitangazamakuru cyakoze ikosa rikomeye ndetse kikaba kibisabira imbabazi.

Uyu muyobozi yavuze ko itangazo rikosoye, riza gutambutswa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021.

Perezida Samia Suluhu Hassan ni we mugore wa mbere uyoboye Tanzania, akaba yararahiriye kuyobora iki gihugu nyuma y’urupfu rwa John Pombe Magufuli uherutse gutabaruka ndetse akaba yarashyinguwe mu cyumweru gishize.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA