AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tanzania yajyanywe mu rukiko kubera kubuza abakobwa batwite kwiga

Tanzania yajyanywe mu rukiko kubera kubuza abakobwa batwite kwiga
20-11-2020 saa 11:24' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 414 | Ibitekerezo

Umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bw’abagore, Equality Now, wajyanye Guverinoma ya Tanzania mu rukiko kubera kubuza abakobwa batwite gusubira mu ishuri.

Mu 2017 nibwo Perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli, yavuze ko ku butegetsi bwe abana b’abakobwa bamaze kubyara batazajya bemererwa guhita basubira ku ishuri.

Uretse ibi byatangajwe na Perezida Magufuli muri iki gihugu hari itegeko ryatowe mu 2002 ryemerera amashuri kwirukana abana b’abakobwa batwaye inda.

Kuva iki cyemezo cyatangazwa, uyu muryango warakirwanyije ariko kuri ubu wahisemo kugana inkiko kubera ko nta bundi buryo bwari busigaye.

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze wavuze ko watanze ikirego mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu, kubera ko kubuza abana b’abakobwa batwite kwiga biri mu bibatera ubukene kandi bikaba n’ivangura. Gusa Guverinoma ya Tanzania ntiragira icyo ivuga kuri iki kirego.

Raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko nibura buri mwaka muri Tanzania abakobwa 8000 bava mu ishuri kubera gutwita


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA