AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Trump yaba agiye kweguzwa ? Umupolisi yishwe n’ibikomere by’imyigaragambyo

Trump yaba agiye kweguzwa ? Umupolisi yishwe n’ibikomere by’imyigaragambyo
8-01-2021 saa 16:24' | By Jean de Dieu Udahemuka | Yasomwe n'abantu 1730 | Ibitekerezo

Umupolisi wo mu barinda inteko ishingamategeko ya Amerika yapfuye nyuma y’ibikomere yakuye mu myigaragambyo, mu gihe abakuriye Abademokarate bari gusaba ko Trump yegura kubera guteza iyo myigaragambyo.

Madamu Nancy Pelosi ukuriye umutwe w’abadepite yasabye visi-perezida kwiyambaza ingingo ya 25 mu itegeko nshinga rya Amerika, ivuga ku gihe perezida adashoboye kuba ari mu mirimo.

Ku gitutu, Donald Trump yasohoye Video yamagana "igitero cy’urwango", ndetse yemera ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Ubu abantu batanu bamaze gupfa kubera imyigaragambyo irimo urugomo yabaye kuwa gatatu nimugoroba muri Amerika, ubwo abashyigikiye Trump bateraga inteko ya Amerika.

Trump yavuze iki ?

Kuwa Kane nijoro Twitter yongeye kwemerera Trump gukoresha konti ye nyuma y’amasaha 12 bayihagaritse.

Muri video yashyizeho urebye ntiyigeze yongera kuvuga ku kwibwa amajwi mu matora. Atavuze izina rya Joe Biden, yagize ati : "Ubu inteko yemeje ibyavuye mu matora, ubutegetsi bushya buzajyaho tariki 20 z’ukwa mbere.

"Icyo nitayeho ubu ni uko habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro n’umutuzo. Ibi ni ibihe byo kwiyunga no gukira".

Trump kandi yamaganye "igitero cy’urwango" cyabaye nyuma y’uko ashishikarije abamushyigikiye kwigaragambya banga ibyavuye mu matora.

Gusa yanashimiye abamushyigikiye yongeraho ko "urugendo rwiza bidasanzwe ubu rutangiye".

Ejo kuwa kane, minisitiri w’uburezi Betsy DeVos na minisitiri w’ubwikorezi Elaine Chao bareguye bavuga ko babitewe n’igitero ku nteko ishingamategeko cyashishikajwe na Perezida Trump.

Kweguza Trump birashoboka ?

Nancy Pelosi ukuriye umutwe w’abadepite na Chuck Schumer ukuriye Abademokarate muri sena, bari gusaba visi-perezida Mike Pence n’abagize guverinoma ya Trump kumukuraho icyizere kubera "guhamagarira imigumuko".

Ingingo ya 25 y’itegekoshinga yemerera visi-perezida kujya ku butegetsi mu gihe perezida adashoboye gukomeza imirimo kubera impamvu z’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubw’umubiri.

Ibyo ariko byasaba ko Mike Pence n’abagize guverinoma nibura umunani bemera ko Trump yegura maze bakiyambaza iyo ngingo - ikintu ubu biboneka ko batapfa gukora.

Mu gihe visi-perezida adakoze ibyo, Madamu Pelosi yavuze ko ahamagaza inteko bagatangiza igikorwa cya kabiri cyo kweguza Trump.

Gusa, kubasha kwemeza abandi bose bagize inteko kweguza perezida, abademokarate byabasaba 2/3 by’abagize sena kandi yiganjemo abarepubulikani, kandi nta cyerekana ko babona uwo mubare.

Nta n’ubwo bizwi neza niba igihe gisigaye (iminsi 12) ngo Trump atange ubutegetsi cyaba gihagije ngo ibi bikorwe.
Invano y’inkuru:BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA