AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Trump yashyize Perezida Maduro ku gitutu akoresheje imitungo y’ Abanyavenezuela

Trump yashyize Perezida Maduro ku gitutu akoresheje imitungo y’ Abanyavenezuela
6-08-2019 saa 12:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 846 | Ibitekerezo

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2019 yategetse ko imitungo y’ igihugu cya Venezuela iri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ifatirwa.

Ibi nibyo bihano bya mbere Perezida Trump afatiye Venezuela ya Nicholas Maduro. Kugeza ubu ntacyo Venezuela ntacyo kiravuga kuri ibi bihano birimo no kuba ibikorwa byo kohereza inkunga byahagaritswe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zarushirije kongera ibihano by’ ubukungu n’ ububanyi n’ amahanga mu rwego rwo kugondoza Nicholas Maduro kugira ngo ave ku butegetsi.

Mu gihugu cya Venezuela kuva mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2019 hari ikibazo cy’ ubukungu butifashe neza byatumye abaturage bigaragambya basaba ko Maduro ava ku butegetsi.


Perezida Maduro wa Venezuela

Perezida Trump mu cyumweru gishize nibwo yari yatangaje ko hari ikintu agiye gukora kuri Venezuela. Ntabwo yari yatangaje icyo agiye gukora icyo aricyo gusa yari yavuze ko imbaraga za gisirikare zishobora kuzakoreshwa.

Nubwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ashaka ko Perezida wa Maduro wa Venezuela ava ku butegetsi ibihugu birimo u Burusiya na Cuba byo bishyigikiye ko Maduro aguma ku butegetsi.

Mu ntangiriro z’ uyu mwaka Perezida Trump yagize ati “Maduro ntabwo akunda igihugu cya Venezuela ni igikoresho cya Cuba”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...