konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida Tshisekedi wa Kongo yafashwe n’ uburwayi ubwo yarahiraga [AMAFOTO]

Perezida Tshisekedi wa Kongo yafashwe n’ uburwayi ubwo yarahiraga [AMAFOTO]
24-01-2019 saa 19:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4236 | Ibitekerezo

Felix Tshisekedi, wari umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi ubu aka kanya ni Perezida wemewe n’amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Kongo nyuma y’ uko kuri uyu wa 24 Mutarama arahiriye inshingano nshya aherutse gutorerwa.

Perezida Tshisekedi yahererekanyije ububasha na Joseph Kabila. Ni ubwa mbere mu mateka y’ iki gihugu Perezida watowe yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye.

Mu muhango w’irahira rya Tshisekedi yafashwe n’uburwayi bw’akanya gato bikaba ngombwa ko aba ahagaritse kurahira akomeza nyuma.

Umuvugizi wa Tshisekedi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abongereza ko ibyabaye kuri Tshisekedi byatewe n’uko yambaye ijire yo kumurinda gutoborwa n’amasasu (anti-balles) ikamuhambira cyane kandi ngo agifite umunaniro yakuye mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Felix Tshisekedi afite akazi katoroshye ko kugarura amahoro n’ ituze mu baturage kuko inyeshyamba zihora ziteza intambara muri iki gihugu zigahitana abaturage b’inzirakarengane.





INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...