AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Abakoresha Facebook, Whatsapp, Twitter na Instagram bagiye kujya basoreshwa

Uganda : Abakoresha Facebook, Whatsapp, Twitter na Instagram bagiye kujya basoreshwa
13-04-2018 saa 10:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 904 | Ibitekerezo

Guverinoma y’igihugu cya Uganda, igeze kure imbanzirizamushinga w’itegeko rishingiye ku cyifuzo cya Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse kuvuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Twitter, Skype, Instagram na Viber bagomba kuzajya babisorera.

Minisitiri ushinzwe igenamigambi muri Uganda, David Bahati, kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru bo muri iki gihugu ko Leta iteganya kujya ica buri munsi amashilingi 100 ya Uganda, umuturage wese ukoresha imbuga nkoranyambaga, buri wese ukoresha telefone SIM Card ye yandukuwe igashyirwaho uwo mwenda.

Mu minsi ishize Perezida Museveni yavuze ko guverinoma iteganya gushyiraho imisoro ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko ngo nta kindi kizima zibafasha uretse kukwirakwiza amagambo.

Ibi ariko akimara kubitangaza, yahise yakirizwa kotswa igitutu n’abayobora imiryango y’uburenganzira bwa muntu kimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bavuga ko ari uburyo Leta ya Uganda ishaka gukoresha mu kubuza abaturage kwisanzura mu kugaragaza icyo batekereza.

Leta ya Uganda kandi yatangiye guca abaturage umusoro ungana na 1% ku bakoresha uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe telefone igendanwa, ayo mafaranga akaba akurwa ku muntu wohereje n’uyakiriye yajya kuyabikuza nawe agakatwa 1% y’ayo abikuje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA